Etincelles FC na Gorilla FC zangiwe gutangira umwiherero

FERWAFA ikomeje igikorwa cyo gusura no kugenzura amakipe y’Ikiciro cya mbere yasabye uburenganzira bwo gusubukura imyitozo. Biri gushyirwa mu bikorwa biciye mu kanama kashyizweho "FERWAFA Covid-19 taskforce" gahagarariwe na Dr. Moussa Hakizimana (Komiseri ushinzwe ubuvuzi muri FERWAFA).

Guhera ku wa gatatu tariki 31 Werurwe 2021, aka kanama kamaze gusura amakipe icyenda.

Aya makipe yasuwe mu buryo bukurikira:

Ku wa gatatu, 31 Werurwe 2021: GORILLA FC, POLICE FC & AS KIGALI

Ku wa gatanu, 2 Mata 2021: KIYOVU SPORTS

Ku wa gatandatu, 3 Mata 2021: MUSANZE FC, ETINCELLES FC & MARINE FC

Ku cyumweru, 4 Mata: RUTSIRO FC & MUKURA VS.

Mu makipe yose yasuwe uko ari icyenda, Gorilla FC na Etincelles FC niyo atari yujuje ibisabwa. Aya makipe yabwiwe ibyo gukosora kandi mu gihe yabitunganya aka kanama kazongera kayasure nigasanga yujuje ibisabwa ahite ahabwa uburenganzira.

Kuri uyu wa mbere, 5 Mata 2021 harasurwa amakipe ya Gasogi United na Bugesera FC.

Igikorwa cyo gusura amakipe asigaye kizakomeza ku munsi w’ejo ku wa 6/4/2021.

Muri rusange, iri genzura ryibanda ku kureba ko aho ikipe izakorera umwiherero hujuje iby’ibanze byose bikenewe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

AS Kigali na Police FC zapimishije abakozi bazo COVID-19 ku wa Gatandatu ndetse ikipe y’Umujyi wa Kigali yahise ijya mu mwiherero.

Kugeza ubu ntibiramenyekana igihe Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda izasubukurirwa mu gihe tariki ya 15 Mata 2021 yari yavuzwe, yatewe utwatsi na FERWAFA.

Byitezwe ko nigaruka, izakinwa mu matsinda ane kugira ngo ibashe kurangirira igihe ndetse iyi ngingo iri mu zizagarukwaho mu nama izaba ku wa Kabiri.

Ubwo yahagarikwaga mu Ukuboza, yari igeze ku munsi wayo wa gatatu, imikino ine imaze gusubikwa kubera COVID-19 irimo iyari gukinwa n’amakipe ya Rayon Sports na Rutsiro FC icyo gihe yari amaze iminsi mu kato. Indi ine ni iyari gukinwa na APR FC na AS Kigali zari mu mikino Nyafurika.

Marines FC yari ku mwanya wa mbere n’amanota arindwi, ikurikiwe na Musanze FC yari ifite amanota atandatu mu mikino ibiri mu gihe Mukura Victory Sports yari ifite inota rimwe mu mikino itatu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo