Igitego kimwe rukumbi cyinjijwe na Musa Esenu mu gice cya mbere, cyafashije Rayon Sports gutsinda Gorilla FC 1-0 mu mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu.
Gorilla FC iri mu makipe atanu ya nyuma muri Shampiyona, yakinaga neza mu minota ya mbere ariko igorwa no kubona izamu, aho ku munota wa 19 yabonye uburyo bw’ishoti ryatewe na Sindambiwe Protais, umupira usubizwa inyuma n’umutambiko.
Rayon Sports itahuzaga neza, yafunguye amazamu ku munota wa 33 ku gitego cyinjijwe na Musa Esenu n’umutwe ku mupira wari uteretse watewe na Muhire Kevin.
Uyu Kapiteni wa Gikundiro, Muhire, yashoboraga kandi kuyitsindira igitego cya kabiri mu minota ibiri, ariko umupira yateye ari mu rubuga rw’amahina ufatwa n’umunyezamu wa Gorilla FC, Mugisha Yves.
Mu gice cya kabiri, Gorilla FC yasatiriye cyane ishaka kwishyura, igorwa n’umunyezamu Kwizera Olivier wakuyemo umupira w’umutwe watewe na Iradukunda Siméon mu gihe kandi uyu mukinnyi yateye undi mupira ugaca hejuru y’izamu nyuma yo guherezwa na Mercy Duru Ikena.
Mu minota ya nyuma, Rayon Sports yashoboraga kubona igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye ryatewe na Manace Mutatu, ariko umupira usubizwa inyuma n’umunyezamu Mugisha Yves.
Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports ifata umwanya wa kane n’amanota 38, iyanganya na Mukura Victory Sports ya gatatu, ariko yo ikaba yatsinzwe na Espoir FC ibitego 2-1.
Undi mukino wabaye warangiye Marines FC itsinze Gicumbi FC ibitego 2-1, byatumye igira amanota 29 ku mwanya wa cyenda, irushwa inota rimwe na Espoir FC.
Gicumbi FC yakomeje kuba ku mwanya wa nyuma n’amanota 16, irushwa amanota atanu na Etincelles FC ya 14 (iri hejuru y’umurongo utukura), ni mu gihe iyi kipe y’i Rubavu izakirwa na AS Kigali ku Cyumweru.
Undi mukino uteganyijwe uwo munsi ni uwo Bugesera FC izakiramo APR FC izaba ikeneye gutsinda kugira ngo isubire ku mwanya wa mbere.
Abakinnyi babanje mu kibuga hagati ya Gorilla FC na Rayon Sports
Gorilla FC: Mugisha Yves, Nsengiyumva Samuel (c), Byukusenge Jean Michel, Nsengimana Richard, Nshimiyimana Emmanuel, Uwimana Emmanuel, Frank Laura Cocoa, Iradukunda Siméon, Sindambiwe Protais, Nshimiyimana Tharcisse na Irankunda Rodrigue.
Rayon Sports: Kwizera Olivier, Muhire Kevin (c), Niyigena Clément, Nsengiyumva Isaac, Mugisha François, Musa Esenu, Nishimwe Blaise, Ishimwe Kevin, Léandre Onana, Iranzi Jean Claude na Nizigiyimana Abdul Karim.
Abakinnyi ba Gorilla FC babanje mu kibuga
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Rayon Sports
Abakapiteni b’amakipe yombi bifotozanya n’abasifuzi bayobowe na Nsabimana Célestin
Musa Esenu yatsinze igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino
Nishimwe Blaise ashimira Musa Esenu nyuma yo gutsinda igitego
Manace Mutatu yazonze abakinnyi ba Gorilla FC nyuma yo gusimbura
Umutoza w’Amavubi Carlos Alós Ferrer [iburyo] aganira na Frank Nuttal utoza Police FC
Makuza Bernard wabaye Minisitiri w’Intebe, yarebye uyu mukino
Umukino urangiye, abakinnyi ba Rayon Sports bagiye gushimira abafana
Bafatanyije na bo kuririmba "Rayon Sports ni wowe dukunda"
Umutoza mukuru yari yagiye kwifatanya n’abafana
Amafoto: @Jules_jully
/B_ART_COM>