Dukeneye Miliyoni 80 zo kongeramo abakinnyi - Murenzi Abdallah

Murenzi Abdallah uyoboye Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports avuga ko bakeneye kongeramo abakinnyi 6 muri Rayon Sports bazatwara Miliyoni Mirongo inani z’amafaranga y’u Rwanda.

Murenzi yabitangarije Radio 10 mu kiganiro cy’imikino cyo kuri uyu wa mbere tariki 28 Nzeri 2020.

Murenzi Abdallah yavuze ko hari abakinnyi umutoza Guy Bukasa yaberetse ko bakenewe mu ikipe kandi ko bagomba kubasinyisha mbere y’itariki 24 Ukwakira 2020 kuko aribwo hazafungwa igura n’igurisha ry’abakinnyi , buri kipe igatanga urutonde rw’abakinnyi bazakoresha.

Murenzi yakomeje asaba abafana kugira uruhare muri iki gikorwa bifashishije *182*8*1*008000#

Yagize ati " Kuri konti zacu nk’ikipe nta kintu kiriho gihagije. Ubu dukeneye miliyoni 80 kugira ngo nibura igurwa ry’abakinnyi rizafungwa mu Ukwakira, rizasange dufite abakinnyi bo gutanga ku rutonde. "

Kuri iki i Cyumweru tariki 27 Nzeri 2020, Ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Murenzi Abdallah, bwasinyishije myugariro wa APR FC, Niyigena Clément, wari waratijwe muri Marines FC.

Murenzi Abdallah yatangarije Radio 10 ko n’amafaranga baguze Niyigena ari umufana wayabahaye. Yanaboneye kuvuga ko ngo hari umufana wababwiye ko mu gihe baramuka babonye umukinnyi utarengeje Miliyoni 10 FRW , bazamubwira akamubagurira.

Ati " Abafana ba Rayon Sports barahari bayikunda kuko hari n’uwatubwiye ko dushaka umukinnyi utarengeje miliyoni icumi akamwishyura byose. Abafana rero bazakomeza kwitanga biciye kuri Momo Pay na konti y’amadolari iba muri Ecobank ku bantu bari hanze y’u Rwanda."

Abajijwe niba Guy Bukasa azatoza Rayon Sports kuko byavuzwe ko ngo yazakungiriza undi mutoza Rayon Sports yazana, Murenzi Abdallah yavuze ko mu biganiro bagiranye yasanze ari umutoza mwiza ndetse wanaba umujyanama w’Ubuyobozi bityo ko kuri we ngo asanga bagomba kumuha igihe akerekana ubushobozi bwe mu kibuga.

Amafaranga ngo baguze myugariro Niyigena Clément nayo ngo bayahawe n’umufana

Abaterankunga

Nyuma y’iminsi ine atangiye kuyobora, Murenzi Abdallah yabwiye Radio 10 ko ibiganiro bagiranye na SKOL ari byiza, ndetse bizeye ko bizarangira mu gihe cya vuba.

Ati “Abaterankunga nahera kuri SKOL, twaraganiriye ibiganiro bigenda neza. Umwuka mubi wari uhari tubereka ko tuje gukosora ibitaragenze neza. Ibiganiro by’amasezerano ntabwo bihita birangira, igikenewe ni inkunga y’inyongera ku yari ihari. Ibirebana n’ibijya mu ivugururwa ry’amasezerano nibyo bikiganirwaho.”

Twemeranyije ko uyu munsi ku gicamunsi twongera kuganira kuri iyo mirongo migari tutari twumvikanyeho.

Abajijwe ku bivugwa ko kuri ubu SKOL izajya iha Rayon Sports miliyoni 12 Frw ku kwezi, aho yaba ikubye kabiri ayo yari isanzwe itanga, Murenzi Abdallah yavuze ko bikiri ibanga.

Ati “Hari ibintu aka kanya tutaganira ku mibare. Bimaze kujya ku mugaragaro nibwo bishobora gutangazwa, bigasangizwa abantu. Kugeza ubu bifitiye inyungu Rayon Sports na SKOL ubwayo.

Murenzi Abdallah yavuze ko kandi bateganya kugirana ibiganiro n’abandi bafatanyabikorwa ba Rayon Sports nyuma yo kongera guhuza abafana.

Ati “Ibiganiro na Radiant turabisubukura, kimwe na Airtel ndetse muri iki cyumweru tukazababwira umusaruro wavuyemo.”

Rayon Sports yari isanzwe ihabwa na SKOL miliyoni 66 Frw ku mwaka. Kuri ubu bivugwa ko aya mafaranga ashobora kongerwa akagera kuri miliyoni 120 Frw.

Murenzi Abdallah uyoboye Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports ubwo yari mu kiganiro cya Radio 10

Me Nyirihirwe Hilaire na we ugize Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports yari muri iki kiganiro

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo