Dream Unity yesheje umuhigo

Fan Club ya Dream Unity iri mu zifana Rayon Sports yamaze kwesa umuhigo, igera ku ntego yari yihaye yo kugeza ku musanzu wa Miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ku kwezi.

Dream Unity yashinzwe tariki 10 Nyakanga 2020. Yatangiye itanga umusanzu ungana n’ibihumbi amagana atatu (300.000 FRW). Ni umusanzu wagiye uzamuka.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo bari biyemeje kujya batanga ibihumbi magana arindwi (700.000 FRW) , gusa biyemeza ko mu mezi 6 yari gukurikiraho bari kugeza ku musanzu wa Miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ku kwezi.

Ni umuhigo besheje kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Kamena 2021 ubwo batangaga umusanzu wabo w’ukwezi kwa Gicurasi 2021. Ni umuhigo besheje mbere y’ukwezi kumwe ugereranyije n’igihe bari bihaye.

Banyeretse ko ari ’Unconditional supporters’

Dr Claudine Karera uyobora Dream Unity yatangarije Rwandamagazine.com ko ashimishijwe n’ubwitange abanyamuryango ba Dream Unity bakomeje kugaragaza. Ngo bamweretse ko ari abafana batabanza kugira icyo basaba ikipe kugira ngo babone kugira icyo bayiha.

Dr Claudine Karera uyobora Dream Unity

Ati " Ndanezerewe cyane ku buryo utabyumva. Fan club yacu ishingwa, ikipe ntiyari mu bihe byiza ariko twiyemeza ko tugomba kugendera kuri slogan ivuga ngo turi abafana batagira icyo babanza gusaba ikipe ngo tubone kugira icyo tuyiha ariyo mukunda kubona ku nyandiko zacu zose ’unconditional supporters’."

" Nshimishijwe n’uko abanyamuryango bacu babinyeretse ko koko ntacyo babanza gusaba ikipe ahubwo bashyira imbere mu kugira uruhare mu kuyiyubakira ntawe basigana na we. Ndabibashimiye cyane."

Dr Karera yakomeje avuga ko ikindi bishimira ari uko aribo fan club ya mbere bageze ku musanzu wa miliyoni ku kwezi hakusanyijwe ubushobozi bwa buri munyamuryango kugeza no ku muntu utanga 1000 FRW.

Uhereye i bumoso hari Dr Claudine, umuyobozi wa Dream Unity, Nziza Yvan , Visi Perezida wa Dream Unity na Uwimana Jeanine, umunyamabanga wayo

Ku cyumweru tariki 6 Kamena 2021 nibwo hateganyijwe inama ya komite nyobozi ya Dream Unity. Dr Karera avuga ko ariho bazongera gushyiriraho indi mirongo migari ya fan club yabo.

Umwihariko wa Dream Unity ni uko kuva yashingwa itigeze na rimwe isiba ukwezi na kumwe mu gutanga umusanzu ndetse ikomeje no kugararagara mu bikorwa binyuranye byo gushyigikira Rayon Sports.

Mu rwego rwo gufasha Rayon Sports gutangira neza Shampiyona, Dream Unity yahaye Rayon Sports Miliyoni n’ibihumbi magana arindwi(1.700.000 FRW).

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ikipe ya Rayon Sports mu rugamba rwo gushaka igikombe cya Shampiyona, abanyamuryango ba Dream Unity Fan Club bamaze kugura amatike y’amafaranga asaga ibihumbi magana atanu ( 523 500 Frw) , muri gahunda Rayon Sports yashyizeho yihariye ’Igitego cyacu’.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo