Djoliba igomba guhangana na APR FC yageze mu Rwanda - AMAFOTO

Ikipe ya Djoliba Athletic Club yo muri Mali igomba gukina umukino wo kwishyura wa Total CAF Confederation Cup na APR FC yamaze kugera mu Rwanda.

Djoliba yagombaga kugera mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Werurwe 2018 ku isaha ya saa mbiri ariko urugendo rwayo rubamo impinduka bituma ihagera ku isaha saa kumi z’umugoroba. Yazanye abantu 28 barimo abakinnyi 18. Bahageze imvura iri kugwa bahita burira imodoka ya Tembera u Rwanda berekeza kuri Grand Legacy Hotel.

Mu mukino ubanza WA 1/16 wahuje amakipe yombi wari wabereye muri Mali, APR FC yari yatsinzwe 1-0. Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Werurwe 2018.

Fanyeri Diarra umutoza mukuru wa Djoliba yatangarije abanyamakuru ko ataje kugarira ahubwo ngo azakina asatira izamu kuko ngo aribwo buryo bwonyine bwamufasha kugarira.

Fanyeri yagize ati " APR FC ni ikipe nziza, yaratugoye mu mukino ubanza nubwo twabashije kuyitsinda. Na hano intego ituzanye ni imwe, ni ugutsinda mu buryo bwose bizadusaba. Izaba iri imbere y’abafana bayo ariko nta kosa na rimwe tugomba gukora kuko igitego kimwe twatsinze iwacu ntabwo gihagije...Kurinda izamu kwiza ni ugusatira izamu."

Ikipe izakomeza, izahura n’izaba yasezerewe muri 1/16 cya Total CAF Champions League binyuze muri tombora, mbere y’uko bagera mu matsinda.

Urutonde rw’abakinnyi n’abatoza Djoliba yazanye mu Rwanda:

Abazanyemu: Adama Keita, na Amara Traore

Ba myugariro: Siaka Bagayoko, Moussa Sissoko, Emile Koné, Abdoulaye Diady, Mamoutou Kouyaté, Mamadou Cissé, Oumar Kida,

Abakina hagati: Niang Boubacar, Traoré Seydou, Naby Souma, Mohamed Cissé, Cheick Bourama Doumbia, na Seydou Diallo.

Ba rutahizamu: M’Baye Youssouf , Maiga Mamadou, Cheikh Niang na Cissé Oumar Kida

Umutoza mukuru ni Fanyeri Diarra. Yungirijwe na Harouna Samake. Boubacar Coulibary niwe ushinzwe guha abakinnyi imyitozo y’ingufu naho Halidou Maiga niwe muganga w’ikipe.

Kwinjira kuri uyu mukino ni 1000 FRW, 3000 FRW , 5000 FRW, 10.000 FRW muri VIP na 15.000 FRW muri VVIP.

Bahageze imvura iri kugwa

Umutoza mukuru ni Fanyeri Diarra ngo aje gukina asatira izamu rya APR FC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo