Djihad yasezeweho GITWARI n’abafana ba APR FC - AMAFOTO

Bizimana Djihad wakinnye umukino wanyuma muri APR FC itsinda Rayon Sports 2-1 mu mukino wa Shampiyona, yasezeweho gitwari n’abafana ba APR FC , bamwifuriza ishya n’ihirwe aho agiye mu Bubiligi mu ikipe ya Waasland Beveren yo mu kiciro cya mbere aheruka gusinyamo.

Djihad yamaze gusinya amasezerano y’imyaka itatu mu ikipe ya Waasland Beveren yo mu Bubiligi. Iyi kipe yamutanzeho ibihumbi 200 by’AmaEuro (arenga miliyoni 209), aba umukinnyi wa mbere w’umunyarwanda uguzwe amafaranga menshi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Kamena 2018 wari umunsi w’amateka kuri Djihad kuko ariwo yakiniyeho umukino wanyuma mu ikipe ye ya APR FC ndetse aba ari nawo wanyuma akinnye muri Shampiyona y’u Rwanda. Djihad ni umwe mu bafashije cyane ikipe ya APR FC gutsinda Rayon Sports mu mukino wa Shampiyona w’umunsi wa 26.

Abafana bibumbiye muri Intare Fan Club bari baje bambaye imyambaro yo kumushimira ibyiza yabakoreye ndetse bamwifuriza kuzagera kubyiza kurushaho. Andi ma Fan Clubs ya APR FC nayo yari yazanye ibyapa binyuranye biriho ubutumwa bwo kumushimira ibyo yabakoreye.

Umukino urangiye, bamuteruye bamuzengurutsa ikibuga, nyuma Intare Fan Club n’abakinnyi ba APR FC bakora imirongo 2 bamusezeraho nk’Intwali.

Djihad Bizimana yazamukiye muri Etincellles, amenyekana cyane ubwo yakinaga muri Rayon Sports, aho yavuye ajya muri APR FC mu 2015.

Ni umwe mu nkingi za Mwamba muri ikipe y’igihugu Amavubi ndetse akaba n’umwe wafashije cyane APR FC muri iyi myaka 3 yari ayimazemo ndetse akaba anayisize ku mwanya wa mbere muri Shampiyona ku rutonde rw’agateganyo ndetse akaba n’umwe mu bayifashije kugera muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro. Azerekeza mu Bubiligi kuri uyu wa mbere tariki 18 Kamena 2018.

Ubutumwa bunyuranye bwari bwazanywe ku kibuga bwo gusezera kuri Djihad

Babanje kumuzengurutsa ikibuga cyose bamuteruye

Yabanje gusezera ku bafana bose muri rusange

Uyu mufana yararize arahogora kubera ibyishimo yari afite asezera kuri Djihad Bizimana

Akanyamuneza kari kose kuri Djihad wasezeraga ku bafana nyuma yo gufasha ikipe ye gutsinda Rayon Sports ihora ihanganye na APR FC

Intare za APR FC nizo zateguye iki gikorwa

Kabange , umuvugizi w’abafana ba APR FC niwe wakurikiraniraga hafi uko iki gikorwa cyakorwaga

Bakoze imirongo 2:Abakinnyi n’abafana

Byari ibirori mu bindi

Hari hateguwe na Champagne !

Bamugeneye n’igikombe

Bafashe ama Selfie menshi na Djihad

Ubutumwa Zone 1 yari yamugeneye

Zone 1 bamusezeraho

Abakinnyi bagenzi be nabo bamwifurije ishya n’ihirwe

Muhadjiri banafitanye isano na we yamwifurije ibyiza gusa

Abatoza ba APR FC nabo bamwifurije ishya n’ihirwe

Col. Kabagambe ukuriye abafana ba APR FC yafatanyije n’abakinnyi ba APR FC gusezera kuri Djihad

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Ruhinde emmy

    Intare z’apr ndazishyimira cyane kubikorwa bakomeje kwereka equipe

    - 16/06/2018 - 12:21
Tanga Igitekerezo