Diarra yavuze ku nkuru yakwirakwiye ko agiye kwerekeza muri Kiyovu

Nyuma y’uko bivuzwe ko Ismaila Diarra ashobora gutera umugongo Rayon Sports akerekeza muri Kiyovu Sports, uyu rutahizamu ukomoka muri Mali yabihakanye ndetse yemeza ko nta muntu numwe wo muri Kiyovu bigeze bavugana.

Diarra yabitangarije abanyamakuru nyuma y’imyitozo Rayon Sports yakoze kuri uyu wa Mbere tariki 8 Mutarama 2018.

Byari byavuzwe ko Diarra ashobora kwerekeza muri Kiyovu nyuma y’uko abonywe ku Mumena ku cyumweru tariki 7 Mutarama 2018 aho Kiyovu ikorera imyitozo ari kuhakorera imyitozo. Diarra yabwiye abanyamakuru ko ntahantu bihuriye n’ukuri , ko ahubwo yagiyeyo agiye gukora imyitozo yo ku giti cye yo kwiruka, nyuma agataha.

Yagize ati " Hari abafana bampamagaye bambaza niba ngiye kujya muri Kiyovu… ntabwo ari ukuri …Nagiyeyo ngiye kwiruka gusa. Iyo ndangije imyitozo ndataha. Nta muntu waho ningeze mvugana na we."

Diarra yakomeje anavuga aho Transfert ye igomba kumuhesha uburenganzira bwo gukinira Rayon Sports igeze.

Ati "…Shampiyona yarahagaritswe, ubu twatangiye imyitozo…Hari abakinnyi 6 cyangwa 7 bagiye muri CHAN…Twe twatangiye imyitozo mu gihe tugitegereje abandi kugira ngo turusheho kwitegura Champions League na Shampiyona.

Ku bijyanye na transfert yanjye, namaze kubibaza Manager wanjye , bujuje impapuro zoherejwe muri DCMP kugira ngo batange ibaruwa impesha uburenganzira bwo gukina…DCMP yamaze kwakira amafaranga gusa sinzi niba hari ayo baba barabasigayemo…Ayanjye namaze kuyahabwa."

Diarra yari yageze muri Rayon Sports muri Gashyantare 2015 , atangira kuyikinira ku munsi wa 10 wa shampiyona, aho yayitsindiye ibitego 13 muri ndetse n’ibitego 8 mu gikombe cy’Amahoro.

Diarra yabanje gukinira Azam FC yo muri Tanzania , nyuma yerekeza muri Maroc mu ikipe ya Shabab Atlas Khenifra Club, aho yavuye ajya muri Rayon Sports, ayivamo ajya muri DCMP, none akaba yaragarutse muri Rayon Sports. Ibyangombwa bimwemerera kongera kuyikinira ashobora kubibona muri iki cyumweru.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo