Diarra na Nova Bayama bakorewe ’Surprise’ n’abafana bo muri March Generation - AMAFOTO

Ismaila Diarra na Nova Bayama bakorewe ’Surprise’ n’abafana bo muri March Generation babifuriza isabukuru nziza y’amavuko ndetse banagenera abakinnyi ba Rayon Sports amata nyuma y’imyitozo.

Hari nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2018. Diarra yifurijwe isabukuru y’amavuko yizihije uyu munsi naho Nova Bayama we isabukuru ye yari mu kwezi gushize ariko abafana bo muri March Generation bahitamo kubihuza niya Diarra.

Ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bari barangije imyitozo, abafana bo muri March Generation bagiye mu kibuga, batungura Diarra bamumenaho amazi. Mu gihe bakimumenaho amazi, Nova Bayama na we yagiye kubona abona baramusatiriye batangira kuyamumenaho.

Mike Runigababisha ukuriye March Generation yatangarije Rwandamagazine.com ko basanzwe babikora kugira ngo bereke abakinnyi ko bakina mu ikipe ifite abafana babazirikana iteka.

Ati " Dusanzwe tubikora, ngo twereke abakinnyi ko tubitaho, tubereka ko bakina mu ikipe ibubaha, ikanabaha agaciro… Ni mu rwego rwo kubereka ko abafana babakunze kandi babishimiye…hari abo imiryango yabo iba iri kure yabo, tukayihabera…"

Bakoranye imyitozo n’abandi bataramenya ko bari bukorerwe ’Surprise’

Nova Bayama mu myitozo

Diarra yari ataramenya ko bari bumeneho amazi, bakamuha na Cake

Cake yari yateguriwe Diarra

Bari bateguriye amata abakinnyi bose ba Rayon Sports

Byatangiye Diarra bamumenaho amazi

...hashize akanya na Nova baba bayamumisheho

Diarra akata umutsima

Uku niko Diarra yasaga nyuma yo kumusiga umutsima

Diarra ahereza Rwarutabura umutsima ngo basangire umunsi mukuru

Nova Bayama bamusiga umutsima

Nova akata umutsima

Byari ubusabane , buri wese yafatagaho

Shasir atamira kuri ’Cake’

Murumuna wa Rutanga ati ’Amata na Cake birajyana!’

Christ Mbondi, rutahizamu mushya muri Rayon Sports na we yifatanyije na Nova Bayama

Diarra yishimiye cyane Surprise yakorewe n’abafana

Diarra asangira umutsima na Master

Nova na Diarra batunguriwe umunsi umwe

Bafata ifoto y’urwibutso

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo