Cristiano Ronaldo ntajyana na Manchester United muri Thaïlande

Cristiano Ronaldo ntari mu bakinnyi Manchester United izakoresha mu mikino ya gicuti itegura umwaka utaha w’imikino izakinira muri Thaïlande.

Ronaldo wongerewe igihe cyo gucyemura ibibazo byo mu muryango we, ntajyana n’abandi i Bangkok kuri uyu wa Gatanu.

Manchester United iracyabara Ronaldo nk’umukinnyi wayo izakoresha mu mwaka utaha w’imikino ndetse ntiyifuza kumugurisha.

Gusa, nta cyizere gihamye ko azaba ari mu bakinnyi bazajyana muri Australia, bikomeje gutiza imbaraga amakuru avuga ko azayivamo.

Uyu Munya-Portugal w’imyaka 37, ashaka kuva muri iyi kipe yo muri Premier League muri iyi mpeshyi, mu gihe haboneka indi kipe imwifuza.

Amaze gusiba imyitozo kuva abakinnyi bakiniye ibihugu byabo basubiye i Manchester, bagatangira kwitoreza i Carrington ku wa Mbere, aho yavuze ko afite ibibazo by’umuryango.

Manchester United izakina na Liverpool ku wa Kabiri mu mukino uzabera muri Thaïlande mbere yo kwerekeza muri Australia.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo