Ibihugu 6 nibyo bigiye kwitabira irushanwa ryo kwibuka T20 Women’s tournament

Kuva tariki 06 kugeza 12 Kamena 2021 mu Rwanda hazabera irushanwa mpuzamahanga ryo Kwibuka mu cyiciro cy’abagore “Kwibuka Memorial Women’s T20I Tournament 2021”.

Iri rushanwa ryabayemo impinduka dore ko mbere hagombaga kwitabira amakipe 5 ariko ubu akaba ari amakipe 6 ari yo ikipe y’u Rwanda izakira irushanwa, Uganda, Nigeria, Namibia, Botswana na Kenya.

Aya makipe yashyizwe mu matsinda abiri aho itsinda A ririmo ikipe y’u Rwanda, Bostwana na Uganda naho itsinda B rikabamo Kenya, Namibia na Nigeria.

Biteganyijwe ko amakipe azakina hagati yayo mu itsinda umukino ubanza n’uwo kwishyura. Imikino izaba tariki 06 kugeza 11 Kamena 2021. Hanyuma tariki 12 Kamena 2021 habe imikino ya nyuma aho ikipe ya mbere mu itsinda A izahura n’iya mbere mu itsinda B mu guhatanira igikombe mu gihe ikipe ya 2 mu itsinda A n’iya kabiri mu itsinda B zizahatanira umwanya wa 3.

Iyi mikino yose izabera kuri Sitade Mpuzamahanga y’umukino wa Cricket mu Rwanda iherereye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Byiringiro Emmanuel atangaza ko imyiteguro irimo kugenda neza bamaze kumenya igihe amakipe azagerera mu Rwanda ndetse bamaze no gutegura aho azacumbikirwa.

Yakomeje avuga ko ikipe y’u Rwanda imaze hafi ukwezi yitegura ko nubwo bataherukaga gukina irushanwa mpuzamahanga biteguye kwitwara neza.

Iyi mikino izaba hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19 bivuze ko abafana batemerewe kugera kuri Sitade ya Gahanga. Byiringiro avuga ko bateganyije uburyo imikino izajya yerekanwa ku buryo bw’ikoranabuhanga aho mu minsi ya vuba bazatangaza urubuga izajya inyuraho kugira ngo abakunzi b’umukino wa Cricket aho bari hose ku Isi bazayikurikirane.

Mu kindi gikorwa giteganyijwe, abagize amakipe yose azitabira bazasura urwibutso rwa Jenoside mu rwego kwigira ku mateka kugira ngo Jenoside itazongera ukundi ku Isi hose.

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda

Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda, Leornad Nhamburo yatoranyije abakinnyi 14 bazakina iri rushanwa ari bo Uwera Sarah, Ingabire Sifa, Muhawenimana Immaculate, Ikuzwe Alice, Ishimwe Diane, Bimenyimana Diane, Ishimwe Henriette, Irakoze Flora, Ishimwe Gisele, Nyirankundaneza Josiane, Murekatete Belise, Uwamahoro Cathia, Mukarurangwa Delphine na Vumiliya Margueritte.

Hari kandi abakinnyi 4 bashobora kwitabazwa barimo Dusabimana Olive, Uwimbabazi Antoinette, Uwase Merveille na Uwimbabazi Josiane.

Iri rushanwa ni inshuro ya 7 rigiye kuba kuko ryatangiye gukinwa muri 2014. Mu nshuro 6 rimaze kuba, ikipe ya Kenya ni yo imaze kuryegukana kenshi 3 (2015, 2017 na 2018) mu gihe Uganda iryegukanye 2 (2014 na 2016) na ho Tanzania ikaba yararyegukanye muri 2019 ari na bwo riheruka kuko umwaka ushize wa 2020 ritabaye kubera COVID-19.

Tariki 06-06-2021

Rwanda-Botswana (09h30)

Kenya-Nigeria (13h50)

Tariki 07-06-2021

Nigeria-Namibia (09h30)

Botswana-Uganda (13h50)

Tariki 08-06-2021

Uganda-Rwanda (09h30)

Namibia-Kenya (13h50)

Tariki 09-06-2021

Kenya-Nigeria (09h30)

Rwanda-Botswana (13h50)

Tariki 10-06-2021

Uganda- Botswana (09h30)

Namibia-Nigeria (13h50)

Tariki 11-06-2021

Kenya-Namibia (09h30)

Rwanda-Uganda (13h30)

Mbere yuko imyitozo itangira habanza guterwa imiti mu rwego rwokwirinda covid 19

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo