Coronavirus: Musanze FC yahagaritse imishahara y’abakinnyi n’abakozi

Ikipe ya Musanze FC yamaze guhagarika imishahara y’abakinnyi bayo ndetse n’abakozi b’iyi kipe kugeza igihe Shampiyona y’u Rwanda izasubukurirwa nyuma y’uko ihagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus.

Tariki 8 Mata 2020 nibwo akarere ka Musanze kandikiye ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC basanzwe batera inkunga ko gashingiye kuri gahunda zafashwe n’inzego nkuru z’igihugu mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ngo bikaba byaragize ingaruka zikomeye mu buryo bwo kwinjiza amafaranga kubera ko ibikorwa byose byinjiza amafaranga byahagaritswe kubera impamvu ntakumirwa y’icyorezo cya Coronavirus ari naho ngo havaga ayo bageneraga ikipe, babamenyesheje ko amafaranga yagenerwaga iyi kipe yabaye asubitswe kugeza igihe Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda izongera gutangirira.

Bukeye bwaho tariki 9 Mata 2020 nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC nabwo bwandikiye abakinnyi n’abakozi bayo ko imishahara yabo izaba ihagaze kugeza igihe Shampiyona izasubukurirwa.

Umuyobozi wa Musanze FC, Tuyishimire Placide yatangarije Rwandamagazine.com ko icyemezo bafashe cyari ngombwa aho kugira ngo bakomeze kujyamo amadeni abakinnyi kandi batari kubona inkunga y’Akarere ari naho bakuraga imishahara bahembaga.

Ati " Ni icyemezo cyari ngombwa gufatwa kuko si byiza ko umuntu umujyamo ideni kandi nawe ntaho uri gukura amafaranga. Ni icyemezo bumvise kuko nabo barabona uko ibihe bihagaze ariko Shampiyona nisubukurwa ,ibintu bizasubira mu buryo."

Placide yakomeje avuga ko abakinnyi ba Musanze FC bari bahawe umushahara w’ukwezi kwa Werurwe. Ukwezi kwa Mata ngo niko iki cyemezo kizatangiriraho.

Ati " Umushahara w’ukwezi kwa Werurwe wo twari twawubahaye kandi ndatekereza ko igihe bawuboneye wabafashije gukomeza guhangana n’iyi minsi."

Ku munsi wa 24 Shampiyona ari nawo yasubikiweho, Musanze FC yari yanganyije 0-0 na Gasogi United kuri Stade Ubworoherane. Ni umukino wakinwe tariki 14 Werurwe 2020 , ukinwa nta bafana bari muri Stade kuko ari nawo munsi habonetse umuntu wa mbere wanduye Coronavirus mu Rwanda.

Musanze FC iri ku mwanya wa 12 ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 27.

Ibaruwa Akarere ka Musanze kandikiye ubuyobozi bw’ikipe ya Musanze FC

Musanze FC yamenyesheje abakozi bayo ko umushahara wabo bazongera kuwuhabwa Shampiyona y’u Rwanda isubukuwe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo