Confédération cup:AS Kigali yanyagiye Olympique de Missiri-Sima, irayisezerera

Ikipe ya As Kigali yasezereye Olympique de Missiri-Sima yo mu birwa bya Comores ku giteranyo cy’ibitego 8-1 nyuma yo kuyitsinda ibitego 6-0 mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup.

Hari mu mukino wo kwishyura wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Nzeli 2021 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo guhera Saa cyenda z’amanywa.

Mu mukino ubanza wabereye mu birwa bya Comoros, AS Kigali yari yatsinze 2-1.

Kwizera Pierrot yatsinze igitego cya mbere ku munota wa 25 kuri coup franc yateye neza cyane.

Ku munota wa 42, Niyibizi Ramadhan yatsinze igitego cya kabiri Ku mupira wahinduwe na Ahoyikuye Jean Paul, umunyezamu ananirwa kumukuramo, myugariro we na we awugarura kwa Niyibizi wahise atsinda igitego.

Ku munota wa 45, AS Kigali yabonye igitego cya gatatu gitsinzwe na Aboubakar Lawal nyuma y’uko myugariro wa Olympique de Misiri yatanze nabi Umupira awuhereza Lawal.

Ku munota wa 53, Shabani Hussein bita Tchabalala yatsinze igitego cya Kane n’umutwe ku mupira wari uhinduwe na Niyibizi Ramadhan.

Ku munota wa 60 , Rukundo Denis yatsinze igitego cya gatanu, icya gatandatu cyatsinzwe na Biramahire Abeddy winjiye asimbuye.

Mu ijonjora rikurikiraho rizakinwa mu kwezi gutaha, AS Kigali izahura na Daring Club Motema Pembe yo muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo