CHAN 2020: U Rwanda rwanganyije na Maroc

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yanganyije na Maroc ubusa ku busa, yuzuza imikino ibiri itinjijza cyangwa ngo yinjizwe igitego muri Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) iri kubera muri Cameroun.

Ni umukino watangiye hari ubushyuhe buri ku gipimo cya Dogere 30. Ikipe y’igihugu ya Maroc yihariye iminota ya mbere y’umukino, ndetse no gutindana umupira (ball possession) Maroc igira 70% mu gihe u Rwanda rwari rufite 30% mu minota myinshi y’igice cya mbere.Wabereye kuri Stade de la Réunification i Douala muri Cameroun.

Amavubi yaranzwe n’amakosa menshi, yabonye kandi uburyo bw’umupira w’umuterekano ku munota wa 34, ku ishoti rikomeye Hakizimana Muhadjili yateye, umunyezamu arasimbuka awushyira hanze.

Ubwugarizi bw’Amavubi bwihagazeho mu minota ibanza, Mutsinzi Ange akuraho umupira wahinduwe na Walid El Karti mu gihe Soufiane Bouftini yashoboraga gutsindira Maroc ku mupirra yateye n’umutwe, ariko hemezwa ko yari yaraririye.

Mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, Kwizera Olivier yongeye kurokora Amavubi ku mupira watewe na Ayoub El Kaabi nyuma yo guherezwa na Sofiane Rahimi, hari mbere y’uko Manzi Thierry akuraho umupira wahinduwe na Rahimi nyuma yo gucika Omborenga Fitina.

Iradukunda Bertrand wasimbuye Sugira Ernest habura iminota itatu ngo isaha yuzure, amakipe yombi akina, yagerageje ishoti ryakubise kuri myugariro wa Maroc, umupira ujya muri koruneri.

Mu minota 10 ya nyuma, Amavubi yagerageje kurema ubundi buryo binyuze ku gukinana neza hagati ya Tuyisenge Jacques na Nshuti Dominique Savio, ariko umupira watewe bwa nyuma na Ngendahimana Eric ujya hejuru y’izamu.

Kunganya uyu mukino byatumye Maroc iyobora itsinda C n’amanota ane, ikurikiwe n’u Rwanda rufite amanota abiri.

Ikipe y’Igihugu izagaruka mu kibuga ku wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama 2021, ikina na Togo, yo ifitanye umukino na Uganda saa Tatu.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Maroc: Anas Zniti, Abdelkarim Baadi, Yahya Jabrane, Larbi Naji, Ayoub El Kaabi (c), Walid El Karti, Hamza El Moussaoui, Soufiane Bouftini, Soufiane Rahimi, Naoufel Zerhouni na Abdelmounaim Boutouil.

Rwanda: Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier, Kalisa Rachid (Ngendahimana Eric 74’), Hakizimana Muhadjiri, Tuyisenge Jacques (c), Nshuti Dominique Savio (Usengimana Danny 87’) na Sugira Ernest (Iradukunda 57’).

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yanganyije na Maroc ubusa ku busa, yuzuza imikino ibiri itinjijza cyangwa ngo yinjizwe igitego muri Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo