Manchester City yatsinze Real Madrid ibitego 4-3 mu mukino ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions League wabereye kuri Etihad Stadium ku wa Kabiri.
Muri uyu mukino w’ishyiraniro, amakipe yombi yaburaga abakinnyi b’ingenzi aho City yakinnye idafite Joao Cancelo na Kyle Walker bakina inyuma ku mpande mu gihe Real Madrid yaburaga Casemiro ukina hagati.
Manchester City yari imbere y’abafana bayo, yabyaje umusaruro gucika intege kwa Real Madrid hagati mu kibuga iyitsinda ibitego bibiri byihuse birimo icyaje ku isegonda rya 92 ry’umukino gitsinzwe na Kevin de Bruyne ku mupira mwiza yahawe na Riyad Mahrez wari umaze kwinjira inyuma gato y’urubuga rw’amahina rwa Real Madrid anyuze ibumoso.
Ntibyatinze kuko ku munota wa 11 City yakanze abafana ba Real Madrid ko igiye kubabatiza ubwo yinjizaga igitego cya kabiri cyatsinzwe na Gabriel Jesus ku mupira mwiza yahawe na Kevin de Bruyne hanyuma David Alaba akawuhusha.
Nyuma y’iki gitego, City yugarije bikomeye izamu rya Real Madrid, abarimo Foden na Mahrez bahusha ibitego byabazwe bigera kuri bibiri basigaranye n’umunyezamu Courtois wenyine bakanga guhererekanya umupira ibintu byanababaje umutoza wabo Guardiola cyane.
Uku kwirara kwa City kwatumye Real Madrid imenya icyo gukora byaje gutuma ku munota wa 33, Karim Benzema aca mu rihumye ubwugarizi bwa City atsinda igitego cyiza cyane ku mupira yahawe na Ferland Mendy. Igice cya mbere cyarangiye City iyoboye n’ibitego 2-1.
Mu gice cya kabiri, City yagarukanye imbaraga z’umurengera, isatira bikomeye cyane Real Madrid yari ku rwego rwo hasi by’umwihariko mu kibuga hagati byatumye Mahrez abona amahirwe akomeye ubwo yasigaranaga na Courtois bonyine aramuroba umupira ukubita igiti cy’izamu uragaruka usanga Foden awusubijemo awushota Dani Carvajal uvamo.
Ku munota wa 53, City yasatiraga bikomeye yabonye igitego cyatsinzwe na Phil Foden ku mupira mwiza yahawe na Fernandinho wakinaga ibumoso asimbuye Stones bari bahahengetse.
Bidatinze ku munota wa 55, Ferland Mendy yahereje umupira Vinicius Jr acenga Fernandinho w’imyaka 36 akoresheje umubiri ni ko kwirukanka aramusiga asigarana n’umunyezamu Ederson aramuroba, atsindira Real Madrid igitego cya kabiri.
City ntiyacitse intege yakomeje gusatira n’imbaraga Real Madrid by’umwihariko ku ruhande rwa Foden wari wayizonze bikabije bituma ibona igitego cya kane cyatsinzwe na Bernardo Silva ku mupira yafashe nyuma y’ikosa ryari rikorewe kuri Oleksandr Zinchenko hanyuma umusifuzi w’umunya Romania, Istvan Kovacs, yemeza ko umukino ukomeza ariko abakinnyi ba Real Madrid bararangara bituma uyu Silva abatsinda igitego cya kane ku munota wa 74.
Ibintu byahise bisubira irudubi ku ruhande rwa Real Madrid kuko yahise ijyamo ikinyuranyo cy’ibitego bibiri, gusa irokorwa n’uko myugariro wa City, Aymeric Laporte yakoze ku mupira mu rubuga rw’amahina, umusifuzi atanga penaliti yinjijwe neza na Karim Benzema wahise agira ibitego 14 mu irushanwa ry’uyu mwaka. Benzema yatsinze ibitego icyenda mu mikino ine iheruka muri Champions League.
Umukino warangiye ari ibitego 4 bya City kuri 3 bya Real Madrid ariko uyu mukino wagaragaje icyuho cy’abakinnyi ku mpande zombi kuko ababuze kuri buri ruhande aribo bateje ikibazo. Ibitego bitatu City yatsinzwe byaturutse ku mpande zayo z’inyuma zabuzeho Cancelo na Walker mu gihe kubura kwa Casemiro byashegeshe ibikomeye mu kibuga hagati ha Real Madrid hatakoraga na busa.
Ni ubwa mbere mu mateka ya Real Madrid itsinzwe ibitego bibiri mu minota 10 ya mbere y’umukino muri Champions League.

/B_ART_COM>