Liverpool yatsinze Villarreal ibitego 2-0 mu mukino ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions League wabereye mu Bwongereza ku wa Gatatu, yiyongerera amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma.
Iyi kipe yari imbere y’abafana bayo yayoboye iminota 45 y’igice cya mbere, ariko igorwa no kubona mu izamu rya Villarreal yakinaga yugarira cyane.
Liverpool yasatiriye cyane izamu rya Villarreal yari yashyize umubare munini w’abakinnyi bayo mu bwugarizi mu rwego rwo kwirinda kwinjizwa igitego.
Abakinnyi ba Liverpool barimo Luiz Diaz, Sadio Mané na Mohamed Salah bateye amashoti menshi mu izamu rya Villarreal ariko ku bw’amahirwe macye ntihagira umupira ujya mu rushundura.
Liverpool yihariye umupira mu gice cya mbere igerageza uburyo butandukanye ariko igitego kirabura.
Ku munota wa 41 Thiago Alcantara yahushije igitego cyabazwe ku ishoti rikomeye yateye mu izamu rya Villarreal rigarurwa n’umutambiko w’izamu.
Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Igice cya kabiri cyatangiye bitandukanye n’icya mbere aho Villarreal yari yafunguye umukino ishaka gutsinda.
Uku gufungura umukino ntabwo byahiriye ikipe ya Villarreal kuko ku munota wa 53 ku ishoti rikomeye ryatewe na Jordan Henderson, Estupinan wa Villarreal yitsinze igitego Liverpool iyobora umukino.
Nyuma y’iminota ibiri gusa, Liverpool yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Sadio Mané ku mupira mwiza yahawe na Mohamed Salah.
Liverpool yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda aho yinjije ibitego bibiri mu izamu rya Villarreal ariko umusifuzi yemeza ko habayemo kurarira.
Ntabwo Villarreal yorohewe n’iminota 45 y’igice cya kabiri kuko yakijweho umuriro ikarokoka hamana nubwo na yo yanyuzagamo igasatira ariko bidakanganye.
Umutoza Klopp mu minota 10 ya nyuma y’umukino yaruhukije abakinnyi ba barimo Mané, Diaz na Trent Arnold mu rwego rwo kubabikira imikino ya Shampiyona iyi kipe ifite mu mpera z’iki cyumweru.
Iminota 90 y’umukino yarangiye Liverpool iri imbere n’ibitego 2-0 umusifuzi yongeraho indi ibiri itagize icyo ihindura, umukino waberaga Anfield urangira utyo.
Liverpool yateye intambwe igana ku mukino wa nyuma nubwo hagitegerejwe umukino wo kwishyura uzabera muri Espagne.
Ikipe izasezerera indi hagati ya Villarreal na Liverpool izahura ku mukino wa nyuma n’izarokoka hagati ya Real Madrid na Manchester City.
/B_ART_COM>