CETRAF FC yatsinze Ntagipfubusa, igera ku mukino wa nyuma w’Irushanwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge (PHOTO+VIDEO)

Igitego cyinjijwe na Munyeshyaka Gilbert ‘Lukaku’ mu gice cya mbere, cyafashije ikipe ya CETRAF gutsinda iya Ntagipfubusa 1-0, igera ku mukino wa nyuma w’irushanwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko rw’Akarere ka Musanze n’utundi turere tugakikije.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Gicurasi 2022, ni bwo hatangiye gukinwa imikino ya ½ cy’iri rushanwa ryatangiye ku wa 16 Mata.

Umukino wa mbere wa ½ wabaye kuri uyu wa Gatandatu wahuje CETRAF FC yazamutse ari iya kabiri mu Itsinda A ndetse na Ntagipfubusa yabaye iya mbere mu Itsinda B ry’iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe umunani.

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane, CETRAF FC yarimo amazina akomeye amenyerewe muri ruhago y’u Rwanda, yatsinze igitego cyabonetse ku munota wa 13, cyinjijwe na Munyeshyaka Gilbert ‘Lukaku’ usanzwe ukinira Musanze FC.

Abandi bakinnyi bakomeye bitabiriye iri rushanwa mu rwego rwo kurishyigikira no gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge barimo Ntwari Evode na Twizerimana Onesme basanzwe bakinira Police FC, Muhire Anicet, Nyandwi Saddam, Nshimiyimana Pascal, Namanda Luke Wafula, Kwizera Jean Luc, Muhire Anicet, Dusabe Jean Claude basanzwe bakinira Musanze FC na Imurora Japhet ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bwa Musanze FC.

CETRAF FC yashoboraga gutsinda ibindi bitego ku buryo bwabonywe na Lukaku, Onesme na Byiringiro Eric, ariko bananirwa kubona inshundura z’izamu ryari ririnzwe na Nshimiyimana Pascal.

Ntagipfubusa FC yasatiriye bikomeye ishaka kwishyura mu gice cya kabiri, yahawe amakarita abiri atukura kuri Uwamungu Moussa wari ku ntebe y’abasimbura na Aziza Draman wahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo nyuma yo gukina nabi.

Amakipe umunani yo mu turere twa Musanze, Gakenke na Nyabihu ni yo yari yitabiriye aya marushanwa y’umupira w’amaguru abera kuri Stade Ubworoherane mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Undi mukino wa ½ uzakinwa ku Cyumweru, tariki ya 29 Gicurasi 2022, aho uzahuza Makamburu FA yabaye iya mbere mu Itsinda A na Nyabihu FC yabaye iya kabiri mu Itsinda B.

Abafatanya bikorwa muri iri rushanwa ni Musanze wine, Makamburu wine, Meraneza, Next Bar, Mukungwa River Side Night Club, Ntagipfubusa Ltd, Masita na Canal Plus Musanze.

Ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko kiri mu bihangayikishije inzego zitandukanye mu Rwanda kuko hari abo bitera kugira agahinda gakabije.

Inyigo y’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) yo muri 2018 igaragaza ko Abanyarwanda barenga ibihumbi 200 biganjemo urubyiruko, bagezweho n’uburwayi bwo mu mutwe biturutse ku kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge.

Yagaragaje ko abenshi mu bagezweho n’uburwayi ari urubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka hagati ya 12-35, ndetse ko ½ cy’Abanyarwanda bari muri iki kigero bakoresheje ibiyobyabwenge nibura rimwe mu buzima bwabo.

Abakinnyi babanje mu kibuga hagati y’amakipe yombi:

CETRAF FC: Shema Muhirwa Jackie Patient, Muhire Anicet, Dushimirimana Janvier, Dusabe Jean Claude, Uwayezu Fabrice, Nshimiyimana Alexis, Ngabonziza Eric, Ntwari Evode, Munyeshyaka Gilbert, Byiringiro Eric na Twizerimana Onesme.

Ntagipfubusa FC: Nshimiyimana Pascal, Nyandwi Saddam, Aziza Draman, Uwamungu Moussa, Niyonkuru Vivien, Gakbe Fiston, Tinyimana Elissa, Kwizera Cedric, Nambul Gabriel, Imurora Japhet, Namanda Luke Wafula.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa CETRAF FC

Ababanjemo ku ruhande rwa Ntagipfubusa FC

Team Manager wa Musanze FC, Imurora Japhet yari umukinnyi wa Ntagipfubusa FC yatozwaga na Ntaribi Steven usanzwe ari umunyezamu wa Musanze FC

Ntarib Steven (iburyo) areba uko ikipe ye ikina

Imurora Japhet atwara umupira Dusabe Jean Clude ’Nyakagezi’

Namazi ni we mutoza wa CETRAF

Ntwari Evode wa CETRAF FC ahanganiye umupira na Nyandwi Saddam wa Ntagipfubusa FC

Twizerimana Onesme yakiniraga CETRAF FC

Munyeshyaka Gilbert na we akinira CETRAF FC

Muhire Anicet yakinaga mu bwugarizi bwa CETRAF FC

Munyeshyaka Gilbert ’Lukaku’ yatsinze igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino

Abakinnyi ba CETRAF FC bishimira igitego cyabahesheje intsinzi

Lukaku yahushije uburyo butandukanye muri uyu mukino

Ntaribi Steven usanzwe ari umunyezamu wa Musanze FC, yatozaga Ntagipfubusa FC

Imurora Japhet ahanganiye umupira na Lukaku

Abakaraza bari baje gushyigikira CETRAF FC

Perezida wa Musanze FC, Tuyishime Placide ni we nyiri CETRAF Ltd

Uwitonze Noel ’Mabe’ ni we muyobozi wa CETRAF FC

Rwabukamba Jean Marie Vianney, Visi Perezida wa Musanze FC akaba na nyiri Makamburu FC iri muri aya marushanwa

Abana bari bitabiriye uyu mukino ku bwinshi

Twizerimana Onesme ni umwe mu bakinnyi baje gushyigikira iri rushanwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Amafoto: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo