CECAFA:Manzi Thierry yatsindiye APR FC ku munota wa nyuma, abafana bajya mu bicu (PHOTO+VIDEO)

Igitego cyo mu masegonda ya nyuma y’umukino cyatsinzwe na Manzi Thierry cyafashije APR FC gutangirana intsinzi muri CECAFA Kagame Cup yatangiye kubera mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, itsinda Proline FC yo muri Uganda igitego 1-0 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda C wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino wo mu itsinda C wabanjirijwe n’undi wo muri iri tsinda aho Green Eagles yatsinze Heagan ibitego 2-0.

Igice cya mbere APR FC yabonye amahirwe menshi ndetse aba yanavuyemo ibitego ariko ntiborohererwa n’umunyezamu Matovu Hassan ndetse n’ubwugarizi bwari buyobowe na Mujuzi Mustafa.

Ku munota wa 28 Sugira Ernest yatsinze igitego ariko baracyanga kuko yari yaraririye, nyuma y’iminota ibiri Emmanuel Imanishimwe yaje gutera mu izamu ariko umunyezamu awukuramo mbere y’uko n’ubundi ku munota wa 35 uyu munyezamu yongera gukuramo ishoti rikomeye rya Buteera Andrew. Igice cya mbere cyaje kurangira ari 0-0.

Mu gice cya kabiri APR FC yagitangiranye imbaraga ishaka igitego gusa ntiyari yorohewe n’ubwugarizi bwa Proline FC.

Ku munota wa 53 umutoza Jimmy Mulisa yakoze impinduka akuramo Danny Usengimana hinjiramo Byiringiro Lague, ku munota wa 67 Sugira Ernest aha umwanya Muganga Yves ni mu gihe ku munota wa 80 Kevin Ishimwe yasimbuye Buteera Andrew.

Izi mpinduka zafashije APR FC ariko bibanza kugorana kuko umunyezamu wa Proline FC yagiye akuramo imipira myinshi yabazwe.

Ku munota wa 90 ikipe ya APR FC yatsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Manzi Thierry kuri coup franc yari itewe na Mutsinzi Ange Jimmy ku ikosa ryari rikorewe Sefu umupira ukagenda ugakubita umutambiko w’izamu ugasanga Manzi aho ahagaze ahita awushyira mu izamu. Umupira warangiye ari 1-0.

Ni coup franc yagizwemo uruhare n’abakinnyi APR FC yaguze muri Rayon Sports kuko ikosa ryakorewe kuri Niyonzima Olivier Sefu ku mupira yari aherejwe neza na Manishimwe Djabel, coup franc iterwa na Mutsinzi Ange yikubita ku giti cy’izamu, isongwamo na Manzi Thierry.

Kugeza ubu mu itsinda C Green Eagles ifite amanota 3 kimwe na APR FC mu Heagan na Proline zifite ubusa.

Group A: Rayon Sports FC, TP Mazembe, KMC, Atlabara
Group B: Azam FC, Mukura VS, Bandari FC, KCCA
Group C: APR FC, Proline FC, Green Eagles & Heegan FC
Group D: Gor Mahia, AS Maniema Union, KMKM & AS Ports

Uko imikino iteganyijwe/Yagenze

Tariki 6 Nyakanga 2019

Group C

Heegan FC 0-2 Green Buffaloes (Stade de Kigali, 13h00)
APR FC 1-0 Proline FC (Stade de Kigali, 16h00)

Tariki 7 Nyakanga 2019

Group B

Bandari FC vs KCCA (Stade Huye, 13h00)
Azam FC vs Mukura VS (Stade Huye, 15h30)

Group A

KMC FC vs Atlabara FC (Stade Amahoro, 13h00)
Rayon Sports FC vs TP Mazembe (Stade Amahoro, 15h30)

APR FC: Rwabugiri Omar, Omborenga Fitina, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Ally, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Buteera Andrew, Usengimana Danny na Sugira Ernest

Manishimwe Emmanuel Mangwende witanze cyane

Niyonzima Olivier bita Sefu witwaye neza cyane muri uyu mukino, yahushije igitego cyari cyabazwe

Sugira na we yakunze kwisanga ari kumwe n’umunyezamu gusa ariko agahusha ibitego

Umunyezamu wa Proline yari yabaye ibamba

Djabel Manishimwe wazonze cyane Proline FC

Intare za APR FC zari zakereye gufana ikipe yabo yari ifite abakinnyi bashya biganjemo abaturutse muri Rayon Sports

Mupenzi Etoo (hagati) wafashije Muhadjili kugurwa mu bihugu by’Abarabu ndetse ninawe wafashije Djihad kwerekeza mu Bubiligi

Mugiraneza Jean Baptiste bita Migi wahoze ari kapiteni wa APR FC ariko uri muri 16 yasezereye, yarebye uyu mukino

Mathurin Olivier Ovambe ( ibumoso) uje gutoza Rayon Sports yageze i Kigali ahitira ku mukino wa APR FC na Proline FC

Abafana ba Rayon Sports bari baje gushyigikira Proline yakinaga n’umukeba

Manzi Thierry wari wambaye igitambaro cya Kapiteni yakoze iyo bwabaga kugeza atsinze igitego cyahesheje amanota 3 ikipe ye nshya

Ange Mutsinzi atera coup franc yavuyemo igitego

Abafana ba APR FC bishimiye cyane iki gitego cyabonetse bamwe batangiye no gusohoka muri Stade ya Kigali

PHOTO+VIDEO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Dushimiyimana Jean De Dieu

    Ikipe yacu izabikora nimenyerana tuyinyuma

    - 7/07/2019 - 02:28
  • Evariste

    Itsinzi iraryoha kd ishimisha benshi muharanire ibyishimo byabishima. Congz Apr fc

    Muharanire kugera kure kd muharanire buri kimwe muheshe I gihugu ishema

    - 7/07/2019 - 07:36
Tanga Igitekerezo