CECAFA KAGAME Cup:TP Mazembe yabonye intsinzi ya mbere (AMAFOTO)

Ikipe ya TP Mazembe yari yatsinzwe umukino ubanza mu itsinda A na Rayon Sports, yabashije kubona amanota 3 itsinze KMC 1-0 ihita ifata umwanya wa 2.

Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’imwe zo kuri uyu wa Kabiri t warangiye Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itsinze KMC yo muri Tanzanie igitego 1-0 cya Mondeko Zatu ku munota wa 61

Iri tsinda rizagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu, aho Rayon Sports izahura na KMC guhera saa 18:00, umukino uzaba wabanjirijwe n’uzahuza TP Mazembe na Atlabara FC guhera saa 15:30.

CECAFA Kagame Cup izakomeza kuri uyu wa Gatatu, aho itsinda D ry’i Rubavu rizakina umunsi wa kabiri. AS Ports yo muri Djbouti izakina na Gor Mahia yo muri Kenya guhera saa 13:30 mu gihe KMKM yo muri Zanzibar izakina na AS Maniema Union yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhera saa 15:30..

Myugariro Mondeko wari wambaye n’igitambaro cya Kapiteni niwe wafashije ikipe ye kubona intsinzi

Uko Mondeko yatsinze igitego cyahesheje amanota 3 ya mbere TP Mazembe

Rutahizamu Jackson Muleka winjiye asimbuye

Tshibango Tshikuna

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo