CECAFA Kagame Cup:Rayon Sports yatsinze Atlabara yerekeza muri 1/4 (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports nayo yamaze kugera muri 1/4, nyuma yo gutsinda Atlabara yo muri Sudani y’Amajyepfo ibitego 2-0 byose bya Jules Ulimwengu.

Ni umukino watangiye Saa moya n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho wari witabiriwe n’amagana y’abafana ba Rayon Sports bari buzuye Stade.

Mbere y’uko umukino utangira, habanje kwibukwa abanyamakuru 5 ba Azam TV baguye mu mpanuka ikomeye.

Ni impanuka yabereye mu gihugu cya Tanzania kuri uyu wa Mbere tariki 8 Nyakanga 2019 habereye impanuka ikomeye yahitanye abantu 7 barimo abanyamakuru batanu ba televiziyo ya Azam TV yo muri iki gihugu. Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Singida na Tabola muri iki gihugu.

Aba banyamakuru bari bagiye mu birori byo gutaha Burigi National Park, bafite gahunda yo gutambutsa uyu muhango imbonankubone kuri televiziyo.

Ku munota wa 16 gusa, Rayon Sports yari yamaze gutsinda igitego cyatsinzwe na Jules Ulimwengu, ku mupira yari ahawe na Eric Iradukunda.

Habura gato ngo igice cya mbere kirangire, Cyiza Hussein yategewe mu rubuga rw’amahina na Mutawakil Abdelkarim, Rayon Sports ihabwa penaliti . Iranzi yateye uyu mupira ugarurwa n’izamu, abakinnyi ba Atlabara FC bahita bawohereza hanze.

Ku munota wa 79, Bizimana Yannick wari ukinjira mu kibuga asimbuye Cyiza Hussein, umupira wa mbere yafashe yahise awuhereza Mugheni Fabrice, awuhindura mu rubuga rw’amahina Jules Ulimwengu ahita atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri.

Jule Ulimwengu warangije Shampiyona atsinze ibitego byinshi (20), akanatsinda byinshi mu gikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka (8) niwe uyoboye abamaze gutsinda byinshi muri CECAFA kugeza ku munsi wa 2 w’iri rushanwa.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, warangiye Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itsinze KMC yo muri Tanzanie igitego 1-0 cya Mondeko Zatu ku munota wa 61.

Rayon Sports yahise igira amanota 6 ibona itike yo kujya muri 1/4 bidasubirwaho.

Iri tsinda rizagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2019 , aho Rayon Sports izahura na KMC guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, umukino uzaba wabanjirijwe n’uzahuza TP Mazembe na Atlabara FC guhera saa cyenda n’igice.

Rayon Sports niramuka ibaye iya mbere mu itsinda (itsinze umukino wa 3 w’itsinda izakina na KMC) izahura niya kabiri mu itsinda B. Nisozar ari iya kabiri, izahura n’izaba yabaye iya mbere muri iryo tsinda riri gukinira mu KArere ka Huye.

Uko itsinda A rihagaze

Uko itsinda B ririmo izahura na Rayon Sports n’indi bizazamukana muri A bimeze

Mazimpaka Andre na Kimenyi Yves barindira Rayon Sports

Habanje kwibukwa abanyamakuru 5 ba Azam TV baguye mu mpanuka

Rutanga Eric, kapiteni wa Rayon Sports

Uko Jules Ulimwengu yatsinze igitego cya mbere

Bishimira igitego cya Jules Ulimwengu , muri 2 yatsinze

Mugheni Fabrice ukomeje kwitwara neza muri Rayon Sports

Ikosa ryakorewe Cyiza Hussein mu rubuga rw’amahina

Umusifuzi yahise yemeza penaliti

Iranzi Jean Claude yayiteye yikubita ku giti cy’izamu

Uwayezu François Régis (i buryo), umunyamabanga wa FERWAFA

Nicholas Musonye (i buryo), umunyamabanga mukuru wa CECAFA yakurikiye uyu mukino ari kuwe na Visi Perezida da FERWAFA , Habyarimana Matiku Marcel

Rutagambwa Martin wahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports yari mu byishimo bitewe n’umukino mwiza iyi kipe yagaragaje, ikanatahana amanota 3

Muhirwa Frederic (i buryo), Visi Perezida wa Rayon Sports na Thadee Twagirayezu ushinzwe Discipline muri iyi kipe

Alexis Redemptus (i buryo) ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FERWAFA

Nizeyimana Mirafa winjiye asimbuye

Umunya-Cameroun Mathurin Olivier Ovambe utoza Rayon Sports

Habuze gato ngo Rayon Sports itsinde iki gitego ku mutwe uremereye wari umaze guterwa na Rugwiro Herve

Rugwiro Herve na Iragire Saidi , ba myugariro bashya ba Rayon Sports bakomeje kuyifasha

Bashimiye abafana bari baje kubashyigikira

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo