CECAFA Kagame Cup: APR FC nayo yasezerewe itarenze 1/4 (AMAFOTO)

Ikipe ya APR FC nayo yasezerewe itarenze 1/4 cya CECAFA Kagame Cup nyuma ya Rayon Sports yari yasezerewe kuri uyu wa Kabiri. APR FC yo yasezerewe na AS Maniema kuri Penaliti 4-3 nyuma y’uko umukino wari warangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Ni umukino wabaye kuri uyu Gatatu tariki 17 Nyakanga 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Wabanjirijwe n’uwo Green Eagles yasezereyemo Gor Mahia iyitsinze 2-1.

Jimmy Mulisa yari yahisemo gukora abakinnyi bakoresheje ku mukino wa Green Eagles ku mukino wa kabiri mu itsinda C. Danny Usengimana niwe mukinnyi APR FC itari ifite kuko arwaye Malaria.

APR FC batangiye uyu mukino basatira cyanze bashaka igitego ariko ubusatirizi bwari buyobowe na Sugira ntibashije kubyaza umusaruro amahirwe babonye. Sugira Ernest wari witezweho byinshi muri uyu mukino yongeye guhusha uburyo bubiri mu minota ya nyuma y’igice cya mbere bituma asimbuzwa Mugunga Yves ubwo igice cya kabiri cyatangiraga.

Ku munota wa 59 APR FC yakoze izindi mpinduka havamo Djabel hinjiramo Ishimwe Kevin. Ku munota kandi wa 70, APR FC yakoze impinduka za nyuma havamo Ally Niyonzima hinjiramo Niyomugabo Claude.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0, hahita hitabazwa Penaliti nkuko itegeko ribiteganya. Muri 1/2 nibwo hazajya habanza kwitabazwa iminota 30 y’inyongera mu gihe amakipe anganyije.

Ku munota wa 92, AS Maniema yakuyemo umunyezamu Matumele Monzobo, asimburwa na Tibola Kilebela Linecker.

Manzi Thierry niwe wateye penaliti ya mbere ya APR FC arayihusha. Byiringiro Lague niwe wateye Penaliti ya nyuma ya APR FC na we arayihusha mu gihe AS Maniema yari yahushije Penaliti 1 yinjiza 4. Likwela Yelemaya niwe wahushije iya Maniema.

Buteera Andrew, Omborenga Fitina na Ishimwe Kevin ni bo batsinze penaliti za APR FC mu gihe iza AS Maniema zatsinzwe na Basiala Amongo, Ngimbi Mvumbi, Lompala Bokamba na Sefu Masumbuko Pierre.

Muri 1/2 , AS Maniema izahura na Azama FC yo muri Tanzania ifite igikombe giheruka.

HariKu nshuro ya mbere APR FC inaniwe kugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup mu nshuro zose yabereye mu Rwanda. Umwaka ushize, muri CECAFA yari yabereye muri Tanzania, APR FC yari yaviriyemo mu matsinda.

Lusadisu (i bumoso) wigeze kunyura muri APR FC yahurraga nayo ari umutoza

Tibola Kilebela Linecker wakuyemo Penaliti yari yabanze

Abayobozi bose ba APR FC barebye uyu mukino

Iminota 90 y’umukino habuze ikipe itsinda igitego

Mbere y’uko haterwa Penaliti, Maniema yasimbuje umunyezamu

Manzi niwe wateye penaliti ya mbere ya APR FC , arayihusha

Nyiragasazi yasengaga Imana ayisaba kubatambutsa 1/4 ariko byanze

Lague wahushije Penaliti ya nyuma yananiwe gusohoka mu kibuga kubera agahinda

PHOTO+VIDEO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Byukusenge enock

    Apr niyihangane ntakundi bategure ibyubutaha

    - 17/07/2019 - 21:56
  • Habimana

    Niyihangane natwe twarihanganye.Bravo kuri Manzi Thierry.ubundi yateye Penalti kuva ryari?

    - 17/07/2019 - 22:25
  • f

    Felicitation kuri Manzi Thierry nakomereze aho ibihe byiza byatangiye kumugeraho rwose akomerezeho

    - 18/07/2019 - 09:37
Tanga Igitekerezo