CECAFA Kagame Cup 2019: Rayon Sports yatangiye itsinda TP Mazembe (AMAFOTO)

Mu mukino wa mbere wo mu itsinda rya mbere, Rayon Sports yatangiye itsinda Tout Puissant Mazembe 1-0 kuri Stade Amahoro.

Wari umukino wari witabiriwe n’abafana benshi kuri Stade Amahoro, aho ikipe ya TP Mazembe yahabwaga amahirwe itunguwe no gutsidwa na Rayon Sports yaherukaga gutakaza inkingi za mwamba.

Ku munota wa kane gusa w’umukino, Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Jules Ulimwengu, ku mupira yari ahawe na Iranzi Jean Claude, ari nako umukino waje kurangira muri rusange.

Niwo mukino wa mbere Rutanga yari akinnye nyuma yo kongera amasezerano agahabwa igitambaro cya Kapiteni

Kimenyi Yves witwaye neza muri uyu mukino

11 Rayon Sports yabanje mu kibuga :

11 TP Mazembe yabanje mu kibuga:

Umupira Iranzi yafunze akawuhereza neza Jule Ulimwengu

Jules Ulimwengu yakunze guhangana cyane na Mondeko

Muvunyi Paul, Perezida wwa Rayon Sports yari yaje gushyigikira abasore be

Diane Gashumba , Minisitiri w’Ubuzima na Amb. Munyabagisha Valens ukuriye Komite Olempike

Nicolas Musonyi ukuriye CECAFA (i buryo)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi Eng Jean de Dieu Uwihanganye yarebye uyu mupira ari kumwe na Gacinya Chance Dennis wahoze ayobora Rayon Sports

Gen Major. Alexis Kagame na Lt. Gen. Musemakweli uyobora APR FC barebye uyu mukino

Umuyobozi wa Police FC (i bumoso) na we yakuriye uyu mukino

Commodore Olekwei wakinnye neza cyane mu kibuga hagati

Muhirwa Freddy (hagati), Visi Perezida wa Rayon Sports na Twagirayezu Thadee (i buryo) ushinzwe Discipline muri Rayon Sports

Munyakazi Sadate ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri Rayon Sports akaba anakuriye MK Sky Vision, umufatanyabikorwa wa Rayon Sports

Umukino urangiye byari ibyishimo bikomeye ku bakinnyi ba Rayon Sports

Andi mafoto n’ibirambuye kuri iyi nkuru birakomeza kongerwamo

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Twin Yeah

    En tout cas! Ikipe ni management yayo! Aka kanya Rayons barabikoze kandi berekanye ko bashoboye batweretse umukino uri ku rwego mpuzamahanga! Turabiteze muri Africa Champion,s League! Marketing muzayikore basore bacu! Local Transfert wapi!

    - 7/07/2019 - 21:39
Tanga Igitekerezo