CECAFA Kagame Cup 2019: APR FC yatsinze Green Eagles ihita yerekeza muri 1/4

APR FC yatsinze umukino wa 2 yakinaga na Green Eagles mu itsinda C muri CECAFA Kagame Cup 2019 ihita ibona itike ya 1/4 inayobora itsinda n’amanota 6.

APR FC yagiye gukina umukino wa kabiri na Green Eagles mu itsinda C mu mikino ya CECAFA Kagame Cup wabereye i Nyamirambo, Jimmy Mulisa yakoze yakoze impinduka muri 11 babanjemo ku mukino baheruka gukina wa Proline .

Danny Usengimana wari wabanjemo ni we wenyine wavuyemo muri 11 maze hinjiramo rutahizamu Byiringiro Lague.

Igice cya mbere cy’umukino cyihariwe n’ikipe ya APR FC, yasatiriye ndetse ibano amahirwe menshi ariko umunyezamu wa Green Eagles, Sebastian Mwange ababera ibamba.

Byiringiro Lague wagoye cyane ubwugarizi bwa Green Eagles yagiye arema uburyo bwavamo ibitego ndetse anashota mu izamu kimwe na Sugira Ernest ariko ntibyabahira maze igice cya mbere kirangira ari 0-0

Ku munota wa 55 Jimmy Mulisa yakoze impinduka za mbere akuramo Sugira Ernest wasaga n’utari mu mukino neza hinjiramo Danny Usengimana.

Izi mbaraga zashyize igitutu ku bwugarizi bwa Green Eagles maze ku munota wa 59 myugariro wa Green Eagles, Borface Sunzu yitsinda igitego ku mupira wari uhinduwe na Omborenga Fitina.

u munota wa 78 Djabel yahaye umwanya Ishimwe Kevin, ni mu gihe ku munota wa 82 Lague yahaye umwanya Muganga Yves. APR FC yakomeje gushaka igitego cya kabiri ariko kirabura umukino urangira ari 1-0.

Undi mukino wo muri iri tsinda wabanje Proline FC yatsinze Heegan 2-0.

APR FC ikaba yahise iyobora itsinda n’amanota 6 inabona itike ya 1/4, Green Eagles na Proline FC zifite 3 n’igitego 1 zizigamye mu gihe Heegan FC ifite ubusa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • ######

    APR izatwara igikombe cya sekafa mumbwire amakuru ya Bizimana djihad

    - 9/07/2019 - 06:25
  • ######

    APR izatwara igikombe cya sekafa mumbwire amakuru ya Bizimana djihad

    - 9/07/2019 - 06:25
Tanga Igitekerezo