Caleb yahawe igihembo cya MG Best Player - AMAFOTO

Ku nshuro ya kabiri igihembo MG Best Player Award cyari gitanzwe, cyegukanywe na Bimenyimana Bon Fils Caleb , ahembwa nk’umukinnyi witwaye neza muri Rayon Sports mu kwezi kwa Werurwe 2018 muri Rayon Sports.

Caleb yegukanye iki gihembo yari ahanganiye na Christ Mbondi ndetse na Muhire Kevin.

Kuri uyu a Gatandatu tariki 14 Mata 2018 nibwo iki gihembo cyashyikirijwe Bon Fils Caleb mu muhango wabereye mu Nzove. Ni igikorwa cyahuriranye no kwakirwa kw’ikipe ya Rayon Sports n’abafana mbere y’uko yerekeza muri Mozambique mu mukino wo kwishyura na Costa do Sol mu mukino wa kamarampaka ugomba kwerekana ikipe ikomeza mu matsinda ya Total CAF Confederation Cup.

Muri Werurwe , Caleb yafashije cyane ikipe ya Rayon Sports mu mikino ya Shampiyona n’igikombe cy’Amahoro, atsindamo ibitego 5.

Ibitego 2 yatsinze ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Sunrise FC 3-2 i Nyagatare ni umwe muyagiriye akamaro iyi kipe cyane kuko byatumye isoza icyiciro kibaza cya Shampiyona ariyo iyoboye. Hari mu mukino w’ikirarane wakinywe tariki 26 Werurwe 2018 wo ku munsi wa 14 wa Shampiyona utarakiniwe igihe.

Tariki 30 Werurwe 2018 nabo Caleb yongeye gufasha Rayon Sports gutsinda ASPOR FC 2-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/16 w’igikombe cy’Amahoro , ihita inayisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 7-1.

Ku itariki ya 4 Werurwe 2018 Rayon Sports yatsinze Espoir FC 3-0 mu mukino wa Shampiyona. Bimenyimana Bon Fils Caleb nabwo yatsinze igitego kimwe.

Tariki 11 Werurwe 2018 Rayon Sports yatsinze Marines FC 2-0 mu mukino wa Shampiyona. Igitego kimwe cyavuye ku mupira watanzwe na Caleb.

Mu gutora umukinnyi witwaye neza mu kwezi hifashishwa abafana bagize March Generation, abandi bafana bo muri Rayon Sports, abanyamakuru ndetse n’abatoza ba Rayon Sports (Coaching Staff).

Abafana bo muri March Generation bari bafite uruhare rwa 40% , abanyamakuru 15%, abafana basanzwe 15% naho Coaching Staff ikagira uruhare rungana na 30 %.

Uretse guhabwa igihembo, Caleb yanagenewe ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW). Igihembo ubwacyo gifite agaciro ka 25.000 FRW.

Perezida wa Rayon Sports , Paul Muvunyi washyikirije igihembo Caleb yashimye cyane Fan Club ya March Generation yagize igikerezo cyo guhemba umukinnyi witwaye neza , avuga ko ari kimwe mu bizafasha mu kwereka abakinnyi ko bafite ababahoza ku mutima iteka.

MG Best Player Award izajya itangwa buri kwezi gihabwe umukinnyi witwaye neza muri Rayon Sports muri uko kwezi. Ku nshuro ya mbere gitangwa cyahawe Shaban Hussein Tchabalala.

Mu mpera za saison nabwo hazahembwa umukinnyi witwaye neza , ahabwe 200.000 FRW naho umukinnyi ukiri muto mwiza wagaragaje impano na we azahabwe 100.000 FRW.

Ahishakiye Phias , Visi Perezida wa March Generation yatangaje ko amafaranga bageneye buri gihembo ashobora kwiyongera bitewe n’uko abafatanyabikorwa bazagenda biyongera.

Fan Club ya March Generation izajya itanga MG Best Player Award yashinzwe muri 2013 mu kwezi kwa 3 ari naho hakomoka izina ryabo ‘March’. Kugeza ubu ifite abanyamuryango 150. Ni bamwe mu bafana ba Rayon Sports bazwiho kuyiherekeza aho yagiye gukina hose no hanze yacyo.

Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi ashyikiriza igihembo Bon Fils Caleb

Uhereye i bumoso: Uwimana Jeanine, umunyamabanga wa March Generation, Bimenyimana Bon Fils Calb na Ahishakiye Phias , Visi Perezida wa March Generation

Bamwe mu bari bahagarariye bagenzi babo bo muri March Generation bafata ifoto na Bon Fils Caleb

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Augustin

    Twifurije gikundiro intsinzi

    - 15/04/2018 - 17:28
  • Augustin

    Twifurije gikundiro intsinzi

    - 15/04/2018 - 17:28
  • Augustin

    Twifurije gikundiro intsinzi

    - 15/04/2018 - 17:29
Tanga Igitekerezo