Ikipe ya Enyimba FC yo muri Nigeria yasezereye Rayon Sports muri ¼ cya Total CAF Confederation Cup 2018 iyitsinze 5-1, yerekeza mur ½.
Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 23 Nzeri 2018 kuri Enyimba International Stadium.
Ibitego byatsinzwe na Dimgba ku munota wa 12, Bimenyimana Bon Fils Caleb acyishyura ku munota wa 24.Utin yatsinze icya 2 Enyimba FC ku munota wa 29, Adetunji atsinda icya 3 ku munota wa 48, Osadiaye atsinda icya 4 ku munota wa 60 naho Oladuntoye atsinda icya 5 ku munota wa 80.
Guverineri wa Abia State agera kuri Stade
11 Enyimba FC yabanje mu kibuga
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Abatoza ba Enyimba FC
Bimenyimana nyuma yo kwishyura igitego
Djabel Manishimwe
Ubwugarizi bwa Enyimba bwari budadiye
Habuze gato ngo Irambona Eric atsinde iki gitego
Mugisha Gilbert wasimbuye Mutsinzi Ange mu gice cya mbere
Muhire Kevin yakomeje gushyiramo imbaraga ariko biranga
Kari agahinda ku bakinnyi ba Rayon Sports n’abatoza , umukino urangiye