CAF Confederation Cup: AS Kigali yanganyije na KMC (AMAFOTO)

Umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Confederation Cup waberaga kuri Stade ya Kigali urangiye AS Kigali inganyije na KMC FC ubusa ku busa.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera ku isaha ya saa cyenda z’amanywa zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2019.

CAF Confederation Cup ni irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika. AS Kigali yatwaye ihagarariye u Rwanda n’iyatwaye Igikombe cy’Amahoro mu mu gihe KMC yabaye iya kane muri Tanzania. Iki gihugu cyemerewe kohereza amakipe ane mu marushanwa abiri ya CAF.

AS Kigali yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi batandatu kuko batinze kubona ibyangombwa ndetse ntibazakina iri jonjora. Bagombaga kubibona mbere ya 20 Nyakanga, gusa igihe ntarengwa cyo kubitanga kigera batari babibona. Abo ni Haruna Niyonzima, Ndayishimiye Eric Bakame, Ekandjoum Essombe Arstide Patrick , Makon Nlogi Thierry, Fosso Fabrice Raymond na Allogo Mba Rick Martel wakiniraga Manga Sport.

KCM FC yaherukaga mu Rwanda mu kwezi gushize ikina CECAFA Kagame Cup. Kimwe na AS Kigali, KMC yagowe no kubonera igihe ibyangombwa by’abakinnyi yaguze mu makipe yo hanze barimo Mugiraneza Jean Baptiste ’Migi’, Nelly Sivirwa, Jonathan Nahimana , Bokungu, Serge Niguez , Ally Msengi, Cliff Buyoya, Charles Ilamfia na Ramadhan Kapera.

Amakipe yombi nta gihambaye yagaragarije abafana baringaniye bari baje kureba umukino i Nyamirambo, kuko nta buryo bwihariye bugana mu izamu bwabonetse ku mpande zombi.

Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi, izahura n’izakomeza hagati ya Proline FC yo muri Uganda na Masters Security yo muri Malawi.

Ubwo AS Kigali yaherukaga kujyana na Nshimiyimana Eric muri CAF Confederation mu 2014, basezerewe mu ijonjora rya gatatu na Difaâ El Jadidi yo muri Maroc ku bitego 3-1.

11 AS Kigali yabanje mu kibuga
Bate Shamiru, Rusheshangoga Michel, Latif Bishira, Songayingabo Shaffy, Ishimwe Christian , Ntamuhanga Tumaini (C), Benedata Jamvier, Kalisa Rashid, Nsabimana Eric, SSentongo Faruq Saifi na Cyitegetse Bogarde

11 KMC yabanje mu kibuga
:Juma Kaseja (c), Boniface Manganga, Abdalah Mfuko, Yussuf Ndikumana, Amos Kadikilo, Ken Mwambungu, Ismail Gambo, Vitalisy Mayanga, Serge Nogue, Salim Aiyee na Hassan Salum Kabunda.

Abasimbura ba AS Kigali:Hategekimana Bonheur, Nshimiyimana Marc Govin, Ahoyikuye Jean Paul, Nova Bayama na Nshimiyimana Ibrahim

Abasimbura ba KMC

Staff ya AS Kigali

Staff ya KMC

Ming Game !? Mbere y’umukino, KMC babanje gufungira rimwe inkweto mu izamu bari bagiye kubanzamo

AS Kigali yagowe n’urukuta rw’inyuma rwa KMC

Djuma Kaseja na we yari yabaye ibamba

Bakame na bagenzi be bataboneye ibyangombwa ku gihe, bari baje kureba uko bagenzi babo bitwara mu kibuga

Perezida wa Rayon Sports ari mu barebye uyu mukino

Jean Paul Nkurunziza, umuvugizi wa Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports nayo yari yaje kureba uyu mukino mbere y’amasaha make nayo ngo ihatane na Al Hilal muri CAF Champions League

Mupenzi Eto (hagati) Manager wa Muhadjili Hakizimana na Djihad Bizimana ndetse n’abandi banyuranye agenda afasha kubonera amakipe ku migabane itandukanye

Rwarutabura yari yacyereye gufana AS Kigali nk’ikipe ihagarariye u Rwanda

Nyiragasazi usanzwe afana APR FC na we yari inyuma ya AS Kigali

Jackson Mayanja utoza KMC mu kazi !

Komezusenge Daniel, Umunyamabanga wa AS Kigali

I bumoso hari Gasana Francis ukuriye igura n’igurisha muri AS Kigali naho i buryo hari Visi Perezida w’iyi kipe y’abanyamujyi

Nshimiyimana Ibrahim winjiye asimbuye Benedata Janvier , yongereye imbaraga mu busatirizi bwa AS Kigali nubwo nta gitego babashije kubonera mu rugo

Migi utaraboneye ibyangombwa igihe na we yari yaje gushyigikira bagenzi be bo muri KMC

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo