CAF Champions League :Rayon Sports yasezerewe na Al Hilal

Rayon Sports yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CAF Champions League rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, yasezerewe na Al-Hilal Omdurman yo muri Sudani ku gitego cyo hanze nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino wo kwishyura wabereye muri Sudani.

Umukino wo kwishyura wabaye kuri iki cyumweru tariki 25 Kanama 2019 kuri ‘Al Hilal stadium’ iri mu mujyi wa Khartoum. Umukino ubanza wo mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League wahuje aya makipe wabereye i Kigali warangiye anganyije igitego 1-1.

Umuyobozi wa Tekiniki wa Rayon Sports, Kayiranga Baptiste, niwe watoje uyu mukino nyuma y’uko Rayon Sports itandukanye na Robertinho wari watoje umukino ubanza.

Mu bakinnyi bari babanjemo i Kigali, habayemo impinduka imwe, Iragire Saidi abanza mu kibuga hagati nka myugariro, naho Cyiza Hussein abanza hanze, Habimana Hussein wabanje mu kibuga mu bwugarizi mu mukino ubanza, we yakinishijwe mu kibuga hagati.

Ku munota wa 30 ubwo Rugwiro Hervé wari wavunitse yasimbuwe na Mugisha Gilbert ukina hagati asatira izamu, maze Habimana Hussein asubira inyuma.

Ku munota wa 52, Mugheni Fabrice na we wari wavunitse, yasimbuwe na Nizeyimana Mirafa.

Rayon Sports yakomeje gushakisha igitego ariko ntibyagira icyo bitanga. Ku munota wa 70, Iranzi Jean Claude yasimbuwe na Ciza Hussein.

Al-Hilal Club yatsindiye gukomeza mu cyiciro cya nyuma kibanziriza amatsinda ya CAF Champions League, aho izahura n’ikipe ikomeza hagati ya Enyimba FC yo muri Nigeria na Rahimo FC yo muri Burkina Faso.

Biteganyijwe ko Rayon Sports igaruka mu Rwanda mu byiciro bibiri. Icyiciro cya mbere kiragera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2019 ahagana saa sita na cumi n’itanu naho icyiciro cya kabiri kihagere kuwa Kabiri tariki 27 Kanama 2019 saa sita n’igice z’ijoro.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • hhhhhh

    nuko bakoze

    - 26/08/2019 - 08:49
  • Rukundo

    RAYON SPORT NI GARUKE MU RWANDA NU BUNDI NTA MUFA WI GIKERE. NTA KIGENDA TEAM IGENDA MU MIFUNGO YI BICE 3 URUNVA INSTINZI YAVA .MBEGA FOOT YO MU RWANDA.MURAKOZE

    - 26/08/2019 - 12:33
  • HABIMANA

    Nta kundi,burya twavuyemo igihe twananirwaga gutsindira i Kgli.
    Nibaze ntako batari bagize.

    - 26/08/2019 - 14:01
  • Sembagare Peter

    ooooohh Rayon yacu ikipe y’imana.aliko ngo hali umutoza wasigaye umwanya we ugendamo umwana wa perezida wa Rayon ooohh Gikundiro yacu ndakwemera.comité Ya Rayon mutangiye neza kabisa.abatoza 3 mukwezi kumwe muli abahatali kabisa

    - 28/08/2019 - 08:49
Tanga Igitekerezo