Imikino

CAF Champions League & Confederation:Rayon Sports na AS Kigali zamenye ikipe zizahura

CAF Champions League & Confederation:Rayon Sports na AS Kigali zamenye ikipe zizahura

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutombora ikipe ya Al Hila yo muri Sudani muri Total CAF Champions League naho AS Kigali itombora KMC yo muri Tanzania muri Total CAF Confederation Cup

Rayon SPorts niyo izakira umukino ubanza i Kigali, uwo kwishyura ubere muri Sudani.

Izatsinda hagati ya Rayon Sports na Al Hilal izahura nizava hagati ya Rahimo yo muri Burkina Faso na Enyimba yo muri Nigeria yasezereye Rayon Sports muri 1/4 cya Total CAF Confederation Cup umwaka ushize.

Muri Confederation Cup , KMC iheruka kugura Migiraneza Jean Baptiste bita Migi niyo izabanza kwakira AS Kigali.

Al Hilal yatombowe na Rayon Sports ifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru wa Afurika kuko yashinzwe muri Gashyantare 1930. Yageze ku mukino wa nyuma wa CAF Champions League inshuro ebyiri 1987 na 1992. Kure iheruka kugera ni muri ½ cya Champions League 2015.

Al Hilal iri mu makipe afite ibikombe byinshi muri Afurika kuko yegukanye shampiyona ya Sudani inshuro 27 n’igikombe cy’igihugu inshuro zirindwi.

Al Hilal Educational Club ni iyo mu Mujyi wa Omdurman wa kabiri utuwe na benshi muri Sudani. Niyo yasezereye Mukura VS umwaka ushize muri CAF Confederation Cup ihita ijya mu matsinda. Yasezereye Mukura VS iyitsinze 3-1 mu mikino yombi.

Imikino ibanza iteganyijwe tariki ya 9 na 11 Kanama 2019. Iyo kwishyura ni hagati ya tariki 23 na tariki 25 Kanama 2019.

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(7)

I
ISHIMWE YARAKOZE SETI KEFA - 21/07/2019 - 18:07

Ndumva gikundiro izanyura munzira ikomeye. birasaba imbaraga.

###### - 21/07/2019 - 20:38

iyi tuzayizitura uko byagenda kose

###### - 21/07/2019 - 20:45

hamwe noguse ngatugo mbaku tambu kana umucyo abareyo twizere iman 0728328643

M
MUHOZA JAMVAER - 21/07/2019 - 21:41

IBYISHIMO KUBA SARUPONGO YAGA RUTSE AZANYE NUMU TOZA ARUBELITIO BA JEMURI REYO SPOR

k
kisnsb@gmail.com - 22/07/2019 - 09:12

Harya iyi si yo Rayonsport yatsinze 4 kuri 1 mu mwaka wa 1994 ra?

H
Habimana - 22/07/2019 - 09:44

Hamwe n’Imana byose birashoboka.gusa ntabwo byoroshye.abayobozi ndetse n’abafana tugomba kwitegura neza?Kandi tugomba kwishyiramo ko igihe cyose tutazahora dutombora ikipe zoroshye.twigirire ikizere.

i
irenèe - 23/07/2019 - 18:27

ibyo ni sawa naze maze akemure ikibazo cyabataka mri gikundiro