Byari nka Paroisse zahuye: Umukino wa Rayon Sports na APR FC wateye benshi kwicuza

Umukino uhuza APR FC na Rayon Sports waba usigaye ku izina? Amakipe yombi yaraye anganyije ubusa ku busa mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro wasize bamwe bicuza kubera amafaranga n’umwanya wabatwaye.

Uyu mukino watangiye kuvugwa mu ntangiriro za Mata ubwo hamenyekanaga ko uko byagenda kose, imwe hagati ya Rayon Sports na APR FC itazakina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro ndetse zombi zishobora guhurira muri ½ mu gihe zaba zitwaye neza.

Kuri benshi, ibi byatangiye gufata isura nyayo ubwo Kiyovu Sports yasezererwaga muri iri rushanwa, APR FC igasigarana Marines FC mu gihe Rayon Sports yari ifite Bugesera FC.

Nyuma yo kwikiza ayo zahuye muri ¼, Rayon Sports na APR FC nta yandi mahitamo zari zisigaranye uretse guhurira mu kibuga, iminota 180 y’imikino ibiri igaca urubanza rw’ugomba kuzakina umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

Ubwo Rayon Sports yatangazaga ko itike ya make kuri uyu mukino izaba ari 5000 Frw naho iya menshi ikaba ibihumbi 50 Frw, bamwe baravuze bati “Akeza karigura!”

Kuri bamwe ubanza bari baraye badasizinziriye kuko saa Tatu za mu gitondo ku wa Gatatu, vuvuzela zari zatangiye kuvuzwa i Nyamirambo, abisiga amarangi baraye bayaguze ndetse n’abaturuka kure bashaka uko bagera ku kibuga mu masaha akwiriye.

Isaha imwe mbere y’umukino, byagaragaraga ko ubwitabire bw’abafana ari nta makemwa ndetse saa Cyenda zageze byibuze abafana 85% by’ubushobozi bwa Stade ya Kigali bamaze kuhagera, byumvikane ko nta wakanzwe n’igiciro cy’umukino bamwe bagereranyaga n’ibilo bibiri by’isukari ibona umugabo igasiba undi muri iyi minsi.

Wagira ngo ni Paroisse yakinaga n’indi!

Abafana bari bakoze ibyabo ndetse guhera saa Cyenda n’iminota itatu ubwo umusifuzi Ruzindana Nsoro yahuhaga mu ifirimbi, buri wese yari ategereje kureba ibyo abakinnyi bakora mu kibuga.

Iminota 90 yarangiye nta nkuru y’umukino, ahubwo ibyagarutsweho byari uburyo umukino wari ubishye, imvune ya Léandre Onana wa Rayon Sports mu minota 30 ya mbere n’uburyo abatoza bashyamiranye umukino ukirangira.

Umwe mu banyamakuru wogezaga umupira kuri Radio wari hafi yanjye yagize ati “Wagira ngo ni Paroisse yahuye n’indi mu mukino w’ubusabane” cyangwa “amakipe yombi yakinishije ‘académies’.

Wari umukino wabonetsemo amakarita menshi kurusha gutera mu izamu kuko warangiye APR FC ibonye ane y’umuhondo harimo imwe y’umutoza wungirije, Jamel Eddine Neffti, naho Rayon Sports ibona abiri. Umusifuzi Ruzindana Nsoro n’abo bari bafatanyije basifuye kenshi ku buryo byari bigoye kubona umupira umara umunota utarahagarara.

Bamwe bicujije kubera amafaranga bishyuye

Iminota 45 y’igice cya mbere yari ihagije kugira ngo bamwe batangire kubona ko ibyabazanye bishobora kutaboneka ndetse bakabaye bagiye mu bindi.

Hari abavuze ko abafana bahenzwe naho bamwe, basa n’abatebya’, basaba ko basubizwa 80% by’amafaranga bishyuye.

Umukino w’amakipe yombi waba usigaye ku izina?

Ni ku nshuro ya kabiri amakipe yombi akinnye umukino udashamaje ndetse by’umwihariko ukarangira ntayo irebye mu izamu ry’indi.

Hari benshi bavuga ko umupira uryoshywa n’ibitego, ariko na none hari igihe umukino uburamo ibitego byibuze habonetse uburyo bugaragara bwo kubishaka, amahirwe akaba make.

Kuri APR FC na Rayon Sports, igice cya mbere cyarangiye nta kipe iteye mu izamu uburyo bugaragara ku buryo hari uwari kuvuga ngo “kiriya cyari igitego, batabawe na kanaka.”

Muhire Kevin yahushije uburyo bumwe bwiza bwabonetse mu minota itandatu ya mbere, umupira yahawe ari hafi y’urubuga rw’amahina awutera hejuru y’izamu nk’uko byagenze no kuri Iranzi Jean Claude mu gice cya kabiri.

Omborenga Fitina na Mael Dindjeke bahushije uburyo bwabazwe ku mipira bateye mu biganza by’abanyezamu ku mpande zombi naho Manishimwe Djabel atera ku ruhande ubundi buryo bwasaga n’ubukomeye ku ruhande rwa APR FC.

Bamwe mu bakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda bavuga ko kuba umukino w’amakipe yombi utakiryohera abawureba bishobora kuba biterwa n’urwego rw’abakinnyi bayarimo uyu munsi kuko bari ku rwego hasi ugereranyije n’abayahozemo.

Hari n’abagaragaza ko hakiri kare ho kwemeza ko nta mukino ukiri hagati y’aya makipe, ko gukina nabi kuri uyu wa Gatatu byaba byaratewe n’imibare y’abatoza bashaka ko byose byazasobanuka mu mukino wo kwishyura uzaba tariki ya 19 Gicurasi 2022.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo