Gasogi United yaraye itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-0 mu mukino wari wabanje kuvugisha benshi, ariko ugasozwa no kwiyunga hagati ya KNC na Mvukiyehe Juvénal.
Ibitego bya Gasogi United byinjijwe na Malipangou Théodore Christian kuri penaliti yo ku munota wa 41 ndetse na Hassan Djibrine ku munota wa 56.
Kiyovu Sports yasoje umukino ari abakinnyi 10 mu kibuga, ni nyuma y’uko Kapiteni wayo, Kimenyi Yves, yahawe ikarita itukura kubera gusagarira Malipangou ku munota wa 89.
Uyu mukino wari witabiriwe n’abafana batari bake nubwo watangiranye n’imvura, waranzwe n’ibirori birimo gususurutswa n’umuziki mu gihe kandi hari ibyo kurya no kunywa.
Nyuma yo gutsinda, Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko yiyunze na Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal, batumvikanaga ndetse ko Urucaca rutakiri mu makipe ahanganye n’Urubambyingwe.
Yashimagije kandi abakinnyi be barimo umunyezamu Cuzuzo Aimé Gaël, myugariro Mbogo Ally na ba rutahizamu Malipangou na Hassan Djibrinne.
Kuri ubu, Gasogi United iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 26 mu mikino 23, mu gihe Kiyovu Sports ifite amanota 50 ku mwanya wa mbere, irusha abiri APR FC izakirwa na Bugesera FC ku Cyumweru.
Abakinnyi ba Gasogi United babanje mu kibuga
Ababanje mu kibuga ku ruhande rwa Kiyovu Sports
Abakapiteni b’amakipe yombi; Kazindu wa Gasogi United na Kimenyi Yves wa Kiyovu, bifotozanya n’abasifuzi bayobowe na Uwikunda Samuel
Umunyezamu Nzeyurwanda Djihad yitegura kwinjira mu mwanya wa Kimenyi Yves wahawe ikarita itukura umukino ugiye kurangira
Kimenyi yahaniwe kuva mu izamu akajya gusagarira umukinnyi wa Gasogi United wasaga n’utinza umukino
Umusifuzi Uwikunda Samuel aherekeje Hassan Djibrinne wasimbuwe nyuma yo kugaragaza ko yavunitse
Nkubana Marc na Kazindu Bahati Guy bafite akanyamuneza k’amanota atatu
Abarimo Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide ’Trump’ bakurikiye uyu mukino
Umutoza Cassa Mbungo areba amakipe yombi yigeze gutoza
Abitabiriye uyu mukino basusurukijwe n’umuziki
Abatoza bashya b’Amavubi bakurikiye uyu mukino
Perezida wa Gasogi United, KNC, yahoberanye na Mvukiyehe Juvenal wa Kiyovu Sports nk’ikimenyetso cyo kwiyunga
KNC ahobera Malipangou Christian witwaye neza muri uyu mukino
Myugariro Nkubana Marc na Malipangou bishimira intsinzi
Hassan Djibrine watsinze igitego cya kabiri ashimirwa na KNC
Byari ibyishimo bisendereye ku bakunzi ba Gasogi United
Amafoto: Renzaho Christophe
/B_ART_COM>