Bwa mbere mu Rwanda hazanywe umupira w’amaguru na ’Basketball’ bikinirwa mu nzu – AMAFOTO

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hazanywe imikino ikinirwa mu nzu isanzwe imenyerewe mu bihugu byo hanze. Ku ikubitiro hazajya hakinwa umupira w’amaguru ndetse n’umukino w’intoki wa Basketball ‘ Indoor Soccer/Football & Basketball’.

Inzu izajya ikirwamo iyi mikino iherereye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro ahateganye na ‘Etage’ yahoze ikoreramo ‘Mount Kenya University’.

Amategeko arihariye

Umupira w’amaguru ukinirwa mu nzu ufite amategeko yihariye. Buranga Hugues Simba ukuriye kompanyi ya G Sports yazanye iyi mikino mu Rwanda avuga ko umupira w’amaguru ukinirwa mu nzu ukinwa n’abakinnyi 5, baba bafite abasimbura 2. Umukino umara iminota 30. Nta gutegana bibamo ndetse nta no kurarira. Inkweto zifite amenyo ntizemewe kuko umukino ukinirwa kuri ‘Tapis’.

Umupira bakina urihariye. Uba warakorewe gukinirwa muri mwene icyo kibuga. Ntubabaza iyo bawuteye umuntu.

Umukino uba uyobowe n’umusifuzi uba ureba amakosa akorerwa mu kibuga. Umukinnyi ukoze ikosa ryoroheje ahabwa ikarita y’umuhondo ituma amara hanze nibura umunota umwe. Iyo ahawe ikarita itukura avanwa mu kibuga nk’uko bisanzwe mu mategeko asanzwe y’umupira w’amaguru.

Kuko bafite n’ikibuga cy’abana , ngo amategeko akurikizwa mu mupira w’amaguru w’abakuru ninayo akurikizwa mu mukino w’abana.

Abana bazajya bakina mu byiciro. Icyiciro cya mbere ni abafite hagati y’imyaka 4 n’imyaka 7, icya kabiri kikaba abafite hagati y’imyaka 8 kugeza kuri 13 naho ikindi cyiciro kikaba icy’abana bafite imyaka 14 kugeza kuri 18.

Umukino w’intoki wa Basketball wo uzajya ukinwa n’abakinnyi 4, bafite abasimbura 2 , bagakina iminota 20.

Bagenzi be birohaga mu nzoga badakora ’Siporo’ nibo yakomoyeho igitekerezo

Buranga Hugues avuga ko igitekerezo cyo kuzana Siporo zikinirwa mu nzu yagikomoye kuri bagenzi be batakundaga Siporo zo hanze. Uko iminsi ihita aho kuza ngo bajyane muri Siporo, bari basigaye bahora mu kabari, bamwe ndetse ziza no kubahitana.

Ati " Mu busanzwe nkunda Siporo. Najyaga nkunda kubwira bagenzi banjye ko twajya gukorana gym ariko bakaza rimwe na rimwe. Nyuma nabasabaga ko twajyaga gukina umupira w’amaguru cyangwa Basketball nabwo bakagenda bacika intege kubera ivumbi, izuba, imvura,..Barabikundaga ariko bikabagora….

Kubera akazi kenshi nari mfite katatumaga mboneka ku buryo bworoshye, babasore b’inshuti zanjye baretse gukora siporo, bakajya bahora mu kabari bamwe muribo ziranabahitana kubera zari zabaye nyinshi mu mubiri , bigahurirana ko nta na Siporo bakoraga. Mubo napfushije harimo na mubyara wanjye."

Buranga akomeza avuga ko yahise yiyemeza gushaka igisubizo ku rundi rubyiruko rwo mu Mujyi wa Kigali, agashyiraho ahantu bajya bahurira bagakora Siporo, bagasabana kandi nta mbogamizi.

Ati " Nashatse facility igezweho itadutera ivumbi, imvura itatubuza gukina cyangwa izindi mpinduka izo arizo zose z’ikirere. Bizatuma urubyiruko rubyitabira, rukomeze kugira ubuzima bugira umuze. Iyo ufite amagara mazima ninabwo ukora ibindi byose neza.

Twahereye ku mupira w’amaguru na Basketball kuko ariyo mikino ikunzwe cyane mu Rwanda. Tuzashyiraho n’aho kwiyakirira igihe abantu bamaze gukina."

Buranga yatangarije Rwandamagazine.com ko kuhafungura ku mugaragaro bazabikora mu buryo 2 butandukanye. Ubwa mbere buzakorwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018 aribyo yise ‘Soft launch’. ’Grand Opening’ ngo izakorwa mu minsi iri imbere bafatanyije na Bralirwa, umufatanyabikorwa wabo mukuru.

Icyo gihe ngo ninabwo hazategurwa amarushanwa anyuranye azaba arimo n’ibihembo ku makipe azabyitabira bishobora no kuzagera kuri miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Harimo ibibuga 3... Icya Basketball, icy’umupira w’amaguru w’abakuru ndetse n’icy’umupira w’amaguru w’abana

Na nijoro imikino izajya ikomeza..harimo amatara yabugenewe

Ikibuga cy’umupira w’amaguru cy’abakuru...Umupira ntujya urenga kuko ku mpande kizitiye

Hasi hariho ’Tapis’

Umupira wagenewe imikino y’umupira w’amaguru ikinirwa mu nzu (Indoor Soccer Ball). Photo:greatlakessports.com

Ikibuga cy’abana cy’umupira w’amaguru

Imiterere y’ikibuga cya Basketball

Intego ni ukugira ubuzima buzira umuze binyuze mu mikino

Hagiye gufungurwa ku mugaragaro

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Hakizimana Rachid

    Nukuri uyumusore yatekereje neza kuko bizafasha benshi cyane cyane kuritwe twitinyiraga ivumbi nizuba riraha hanze nakomerezaho igitekerezoke ninyamibwa

    - 12/07/2018 - 11:35
  • loic

    this is awaresome ibibibuga biziye igihe!!!!!

    - 14/07/2018 - 21:40
Tanga Igitekerezo