Bwa mbere mu Rwanda habereye umukino mpuzamahanga wa Wheelchair basketball (AMAFOTO)

Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo mu karere ka Bugesera habereye imikino mpuzamahanga y’abakina umukino w’intoki wa Basketball ariko bicaye mu tugare, wheelchair basketball.

Wheelchair basketball, ni umukino ukinwa n;abantu bafite ubumuga bw’ingingo ndetse n’abakoresha igare ry’abafite ubumuga.Ni umukino ugiye kumara umwaka utangijwe mu Rwanda.

Ni muri urwe rwego hateguwe umukino wa gishuti mpuzamahanga wahuje PJB Simba ivuye Goma muri Congo ndetse na 4BF-Bugesera.

Wateguwe n’Akarere ka Bugesera gahagarariwe na Mayor Richard Mutabazi wabishyizemo imbaraga kugirango uyumukino ukinwe, ndetse n’umuryango witwa 4bf-inzu washinzwe n’umudage kazi Louisa Mugabo.

NPC(National Paralympic committee) yatanze amagare yo kugirango uyu mukino ubashe gukinwa. 4bf-inzu ifite projects igomba gukora mu Murenge wa Nyamata zirimo kubaka inzu ijyanye n’icyitegererezo ndetse ifasha abantu bafite ubumuga cyane abakoresha akagare kabafite ubumuga (wheelchair) ni bamwe nabo mu bagize uruhare ngo uyu mukino ukinwe.

Iyi mikino yabaye mu byiciro 2:abahungu n’abakobwa, ikinirwa ku kibuga gishya cya La Palisse Nyamata.

Umukino w’abakobwa watangiye ku isaha ya saa cyenda z’amanywa , uw’abahungu ukinwa ku isaha ya saa kumi.

Mu bakobwa, umukino warangiye 4bf-bugesera girls (Rwanda) itsinzwe 9 kuri 11 ya PJB SIMBA (DRC).

Mu bahungu 4BF-BUGESERA(RWANDA) yatsinzwe ifite amanota 23 kuri 25 ya PJB SIMBA (GOMA DRC).

Muri iyi mikino yombi, wabonaga abakinnyi ba Goma bishimiye cyane urwego rw’abanyarwanda bagezeho nk’abantu bataramara umwaka umukino bawutangije, mu gihe Congo bamaze imyaka irenga irindwi bakina uyu mukino. Ndetse bishimiye cyane uko bakiriwe n’Akarere ka Bugesera. Banavuze ko bifuza kuzagaruka.

Louisa Mugabo washinze umuryango witwa 4bf-inzu

Faustin Masengesho uhagarariye Louisa Mugabo uri mu Budage

Mechack Rwampungu wahoze akinira KBC mbere yuko akora impanuka yatumye amugara umugongo, ubu ni kapiteni wa 4bf- Bugesera. Na we ari mu bakinnyi bafasha iterambere ry’umukino ndetse no kuzamura imyumvire y’abakinnyi

Kapiteni w’abakobwa Mukangoga M.Louisa nawe ashyiramo imbaraga kugirango uyu mukino utere imbere

PHOTO:Muneza Robert

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo