’Bus’ ya Kiyovu yazanywe ku matora, Abayovu barabyina (AMAFOTO)

Imodoka ya Kiyovu SC yakiranwe amashyi n’impundu n’abanyamuryango ba Kiyovu SC ubwo bari bitabiriye amatora ya Komite nyobozi nshya.

Ni amatora yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020 guhera saa yine. Abanyamuryango ba Kiyovu Sports bitabiriye amatora ya Komite Nyobozi nshya isimbura iyari iyobowe na Mvuyekure François, isoje manda yayo.

Mbere y’amatora nibwo ’Bus’ nshya ya Kiyovu SC yagejejwe kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ahabereye aya matora. Ni Bus iyi kipe yaguriwe na Mvukiyehe Juvénal ugomba kuba Perezida wa Kiyovu SC ntagihindutse kuko ariwe mukandida rukumbi usigaye kuko abandi bari bahanganye barimo n’abari muri komite icyuye igihe bamaze gukuramo kandidatire zabo.

Ubwo iyo Bus yagezwaga i Nyamirambo, yari iherekejwe n’abamotari bayigenda imbere bavuza amahoni, abandi bakoma amashyi ubona ko ari ibintu bishimiye, ko nabo babonye ’Bus’ iri mu birango by’ikipe yabo.

RGB yagiriye inama Abayovu zikuraho ugukumirwa kwa Juvenal mu kwiyamamaza

Komisiyo y’amatora muri Kiyovu Sports yandikiye Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) isaba gufashwa gusobanukirwa ingingo zivuga ku burenganzira bw’abanyamuryango bayo, nyuma y’uko hari ababujijwe kwiyamamariza kuyiyobora.

Ingingo ya gatandatu yari yatanzwe na Komisiyo y’amatora kuva mu cyumweru gishize, ivuga ko uwemerewe kwiyamamaza ari "umaze amezi atandatu ari umunyamuryango wa Kiyovu Sports” kandi akaba "nta kirarane cy’umusanzu afite kuva muri 2017."

Nyuma y’uko ibi biteje impaka mu banyamuryango ba Kiyovu Sports ndetse abagera kuri 70 bakandika ubusabe basaba ko bihinduka, kuri uyu wa Gatanu Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, Me Mutabazi Abayo Jean Claude, yandikiye RGB ibaruwa ifite umutwe ugira uti "Kugisha inama", iyisaba kuyifasha gusobanukirwa n’amategeko agenga uyu muryango.

Yagize iti "Nyakubahwa Muyobozi, mu izina rya Komisiyo y’amatora mbereye umuyobozi, nk’uko mushobora kuba mwarabyumvise, Kiyovu Sports Association ifite inteko rusange ku itariki ya 27 Nzeri 2020 izaba igamije amatora y’inzego z’ubuyobozi."

"Mbandikiye mbagisha inama zo kudufasha gusobanura (interpretation) amategeko y’umuryango wa Kiyovu Sports Association, aho usanga ibiteganyijwe muri sitati bijya kunyurana n’ibiteganyijwe mu mategeko ngengamikorere."

"Ingingo ya gatanu, igika cyayo cya kane ya sitati ya Kiyovu Sports Association iteganya ko: ‘Abanyamuryango bawushinze n’abawinjiramo ni abanyamuryango nyakuri. Bafite uburenganzira bumwe n’inshingano zimwe ku birebana n’umuryango.’”

"Ingingo ya munani ya sitati nayo iteganya ko Umuntu areka kuba umunyamuryango iyo apfuye, iyo asezeye ku bushake, iyo yirukanywe cyangwa iyo umuryango usheshwe…

Yakomeje agira ati "Izi ngingo uko ari ebyiri dusanga zisa, naho zinyuranyije n’ingingo ya 19 y’amategeko ngengamikorere ya Kiyovu Association iteganya ko ‘Buri munyamuryango ashobora gutorerwa umwanya ashaka, agomba gusa kuba afite uburenganzira bwe, akaba amaze nibura amezi atandatu ari umunyamuryango kandi akaba nta kirarane cy’imisanzu atishyuye.’”

"Tubandikiye nk’Urwego rw’Imiyoborere mu Rwanda kandi runafite mu nshingano zarwo imiryango itegamiye kuri Leta (NGOs) na Kiyovu Sports Association irimo, kugira ngo muduhe umucyo n’inama z’uko urwego muyobora rubona izo ngingo zose, kugira ngo tubashe kuyobora igikorwa cy’amatora kinyuze mu mucyo kandi nta munyamuryango n’umwe wumva ko arenganye.”

Komisiyo y’amatora muri Kiyovu Sports yandikiye RGB mu gihe iherutse kongera igihe cyo kwiyamamaza, aho bizakorwa kugeza habura isaha imwe mbere y’uko amatora atangira ku Cyumweru, aho azabera muri Stade ya Kigali, akaba atagomba kwitabirwa n’abantu barenze 135.

RGB yatesheje agaciro aya mabwiriza

Umukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yasubije Umuyobozi wa Komisiyo y’amatora muri Kiyovu Sports ko hashingiwe ku ngingo z’amategeko uyu muryango wagaragaje, hakwiye kubahirizwa ibiri mu mategeko shingiro yashyikirijwe uru Rwego rw’Imiyoborere mu 2013.

Yagize ati “Hashingiwe na none ko, umuryango ugengwa n’amategeko shingiro yawo yashyikirijwe RGB kandi agomba kuba yubahiriza ibitegenywa n’amategeko y’igihugu, bityo amategeko ngengamikorere agomba kuba ashyira mu bikorwa amategekoshingiro kandi atayavuguruza.”

“Mu gihe habayeho kuvuguruzanya, hubahirizwa ibiteganywa n’amategeko shingiro. Nshingiye ku byavuzwe hejuru, murasabwa gukora no kubahiriza ibiteganyijwe mu mategeko-shingiro yanyu yo ku wa 18/07/2012 yashyikirijwe RGB ku wa 23/08/2013.”

Ibi bivuze ko abanyamuryango bose bafite uburenganzira bungana ndetse bemerewe kwiyamamaza.

Ingingo yo kuba uwiyamamaza agomba kuba amaze amezi atandatu abaye umunyamuryango wa Kiyovu Sports, yagongaga abarimo Mvukiyehe Juvénal ukuriye komisiyo yo kugura abakinnyi muri iyi kipe, kuko yemejwe nk’umunyamuryango mushya mu nama y’Inteko Rusange yabaye ku wa 23 Kanama 2020.

Mvukiyehe watanze asaga miliyoni 26 Frw mu kugura abakinnyi muri iyi mpeshyi, akanagira uruhare mu kuza k’umutoza Karekezi Olivier, yifuzwa na bamwe mu bafana Kiyovu Sports ku buyobozi bwayo nyuma yo kugaragaza ko ashaka kongera ubushobozi muri iyi kipe aheruka kugurira imodoka izajya itwara abakinnyi.

RGB yitabajwe nyuma y’iminsi mike yinjiye mu bibazo bya Rayon Sports, ibirangiza ikuraho ubuyobozi bwari bukuriwe na Munyakazi Sadate, ibusimbuza inzibacyuho y’ukwezi kumwe, iyobowe na Murenzi Abdallah.

Bayakiriye n’amashyi menshi

PHOTO: UWIHANGANYE Hardi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo