Bukuru Christophe yasinye muri APR FC

Bukuru Christophe umukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira yasinye muri APR FC avuye mu ikipe ya Rayon Sports. Ni umwe mu bakinnyi bayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona umwaka ushize.

Yatangarije umunyakuru wa APR FC ko yishimiye cyane kujya muri APR FC ngo ni ikipe nziza ngo yahoraga abyifuza kuzakina muri APR FC.

Ati ” Nabyakiriye neza, APR FC ni ikipe nziza, nzakora ibishoboka byose nitange mfatanyije n’abagenzi banjye tuyifasha muri byinshi. Ni ikipe nahoraga nifuza kuzakina ubu navuga ko inzozi zanjye zibaye impamo n’ubwo atariho nifuza kugarukira”

Bukuru yavutse tariki 8 Kanama 1996. Yakuriye muri Vitalo avuye muri Centre yitwa La Pepiniere. Nyuma yerekeje muri LLB Academique. Mu Rwanda yabanje gukina muri Sec Academy ayivamo akinira Rwamagana FC. Nyuma yaho yerekeje muri Mukura VS ayimaramo imyaka 2 nyuma yerekeza muri Rayon Sports.

Akina mu kibuga hagati kuri numero 8 cyangwa inyuma ya ba rutahizamu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo