Bukuru Christophe yakoze imyitozo ya mbere muri APR FC

Nyuma y’uko Bukuru Christophe asinye imyaka 2 muri APR FC, kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kanama 2019 nibwo yakoze imyitozo ye ya mbere muri iyi kipe.

Ku Itariki ya 21 Kanama 2019, nibwo APR FC yasinyishije imyaka ibiri Bukuru Christopher ukina hagati afasha ba rutahizamu imukuye muri Rayon Sports, akaba ari mu bakinnyi bafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya Shampiyona cy’umwaka ushize.

Ubwo Bukuru yashyiraga umukono ku masezerano, APR FC yari mu Gihugu cya Kenya mu mikino ya Gisirikare. Ubwo iyi Kipe yagarukaga yahawe ikiruhuko cy’iminsi itatu, mu gihe bamwe mu bakinnyi bayo ari bwo bahamagarwaga mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yitegura umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi azakinamo na Seychelles Tariki 05 Nzeri mu murwa mukuru Victoria.

Byabaye ngombwa ko Bukuru ategereza igicamunsi cyo kuwa 28 Kanama, ubwo APR FC yasubukuraga imyitozo ku Kibuga cya Shyorongi, yari igizwe n’abakinnyi batahamagawe mu Mavubi ndetse na bamwe bagize Ikipe y’Intare.

Nyuma y’imyitozo Bukuru akaba yabwiye umunyamakuru wa APR FC ko yishimiye gukorana n’abatoza bashya, yongeraho ko yaje mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu gutwara ibikombe iyi kipe izitabira kuko APR FC ari Ikipe y’ibikombe.

Ati " Nishimiye cyane imyitozo y’abatoza bashya, kuko ahanini yibanda ku buhanga no gutembereza umupira wihuta mu kibuga kandi niyo mikinire nanjye nkunda, ndi hano kugira ngo duhatane kandi dutware ibikombe kuko APR FC ari ikipe y’ibikombe."

Akaba yishimiye uko abakinnyi bagenzi be yasanze bamwakiriye ku munsi wa mbere, cyane cyane Nshuti Innocent , Ange Mutsinzi bakinanye muri Rayon Sports ndetse na Nkomezi Alex bahoze bakinana muri Mukura Victory Sports.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo