Bugesera W.FC irishimira ibikoresho bya siporo yahawe n’umuterankunga ’Qian.Co’

Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Werurwe 2020, Kampani y’ubuhinzi ya ’Qian. Co’ yashyikirije ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera y’abagore bakina umupira w’amaguru (Bugesera W.FC), ibikoresho bitandukanye bya siporo.

Uyu muhango wo gushyikirizwa ibi bikoresho bya Siporo, wabereye ku Biro by’ Akarere ka Bugesera, wari witabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere, Niyongabo Jacques, Hamad ukuriye iyi Kampani ndetse n’umugore we, Qian ndetse na Nsabimana Jean De Dieu, Perezida w’iyi kipe.

Mu bikoresho byahawe iyi kipe isanzwe ikina shampiyona y’igihugu y’i icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru, birimo imiguro ibiri y’imyenda yo gukinana, amasogisi ndetse na ’Contre choc’.

Nsabimana Jean de Dieu, Perezida w’ikipe ya Bugesera W.FC yatangaje ko yishimiye iyi nkunga bahawe n’umuterankunga. Ati " Twishimiye cyane ibi bikoresho bya Siporo twahawe. Uyu muterankunga yaradusuye mu myitozo ikipe arayikunda yumva yadutera inkunga, byadishimishije cyane kubera ko ari bwo bwa mbere tubonye inkunga ivuye hanze."

Yungamo ati " Mbere na mbere ikipe ntiyabaho nta bikoresho, kuba ari ibibonetse bivuze ko nta mafaranga tuzatanga ku myambaro. Abakinnyi bacu bizabafasha kwitwara neza kuko bizabatera imbaraga, burya uwambaye neza aba agaragara neza."

Nsabimana avuga ko uyu muterankunga yabasezeranije ko azakomeza kubafasha uko ubushobozi buzagenda buboneka, cyane ko bamugaragarije ko bafite icyibazo cy’inkweto zo gukinana.

Kampani ya ’Qian. Co’ ikuriwe na Hamad ukomoka mu Buhinde, aho yitiriwe umugore we, Qian imaze amezi 6 ikora ibijyanye n’ubuhinzi mu Murenge wa Kamabuye mu Karere ka Bugesera.

Kuri ubu, iyi kipe ya Bugesera W.FC ibarizwa mu Murenge wa Kamabuye, iri ku mwanya wa 9 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 3 mu mikino 6 imaze gukina.

Hamad na Qian bashyikiriza Nsabimana J. De Dieu, Perezida wa Bugesera W.FC ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera, ibikoresho bya siporo aribyo; imyenda yo gukinana, contre choc n’amasogosi

Perezida wa Bugesera W. FC, Nsabimana Jean De Dieu (wa kabiri uhereye ibumoso), akurikiwe na Hamad, uyobora ’Qian.Co’, umutoza w’ikipe na Qian

Ibi ni byo bikoresho bya siporo byahawe ikipe ya Bugesera W.FC

Ubwo abakinnyi ba Bugesera W.FC bamaze kwambara imyenda bari bamaze guhabwa

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo