Bubitse Imitwe, Amavubi Bagarutse i Kigali nyuma yo kubura itike ya CAN (AMAFOTO)

NTA kanyamuneza kabarangwa ku maso, abasore bakinira Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi bagarutse mu Rwanda bavuye muri Cameroon aho baburiye itike y’igikombe cya Afurika kizabera n’ubundi muri icyo gihugu bituma imyaka iba 17 u Rwanda ruharanira kukijyamo bikanga.

Abasore b’Amavubi, abatoza babo n’abandi bari bagize delegasiyo yabaherekeje muri Cameroon baraye bageze ku Kibuga cy’indege cy’i Kanombe mu gicuku kinishye cy’ijoro risahyira iya 1 Mata 2021.

Bari bagiye i Douala muri Cameroon gukina n’Intare z’Inkazi z’aho mu mukino wabo wa nyuma w’itsinda F barimo hamwe kandi na Cap Vert ndetse na Mozambique.

Hari icyizere gike ko Amavubi yakora icyo yasabwaga [gutsinda gusa] maze akazajya guhagararira u Rwanda mu gikombe cya Afurika, nyuma y’imyaka 17 yaba abakinnyi n’abandi bakunzi ba ruhago nyarwanda barota, ’no ku manywa’, gusubira muri iryo rushanwa u Rwanda rwitabiriye rimwe risa mu mateka. Hari mu 2004 muri Tuniziya.

Umukino Amavubi yakinnye na Cameroon warangiye nta kipe irebye mu izamu ry’indi bituma abasore batozwa na Mashami Vincent basoza imikino 6 yo mu itsinda F babashije kwinjiza igitego kimwe gisa n’amanota 6.

Kagere na Kwizera inyuma (ureba muri phone) urabona ko nta shema rya gitwari nyuma y’itabaro ry’i Douala

Ari wowe wahangana amaso n’Abanyarwanda?

Sugira Erneste, mu bya CAN, ’byaranze’

Amadarubindi nk’aya ya Yannick abera benshi barimo n’abayambara ngo bahishe amarangamutima adateye ishema

Cameroon yabonye itike ijya muri CAN iri ku mwanya wa 1 n’amanota 11 ikurikirwa na Cap Vert bizajyana muri CAN, ku mwanya wa 2 n’amanota 10, u Rwanda rutaho ku mwanya wa 3 n’amanota 6 kimwe na Mozambique ku mwanya 4 n’amanota 5, aba bombi bazarebera iyi CAN ku mateleviziyo.

Nta gahunda Haruna afite yo gusezera mu Amavubi ‘agihamagarwa’

Niyonzima Haruna witabiranye amajonjora ya CAN inshuro nyinshi n’Amavubi atarabashije kujya mu cya Afurika kurusha abandi, kuva mu 2007, akaba ari na kapiteni wayo yavuze ko “twakoze neza tunganya nubwo atari byo twashakaga kuko icyo twari dushaka ni ugutsinda gusa.”

Niyonzima yavuze ko “abasifuzi basifuriye u Rwanda na Cameroon batari
intabera ’fair’ muri uyu mukino nubwo atabigira urwitwazo kuko “tatashakaga amanota y’ubuntu.”

Uyu yahise anakurira inzira ku murima abakekaga n’abamusabaga gusezera mu ikipe y’igihugu ‘’kuko njye ku bwanjye ndacyiyumvamo imbaraga zo gukina n’abatoza kumpamagara ni uko hari ubushobozi bambonamo."

Ati" Ubu ndacyarakaye, ndacyababaye, wenda nimara kwicara ngatuza nkatekereza nzagira icyo ntangaza niba nasezera kuko ndi Umunyarwanda. Nzagisha inama abatoza b’ikipe y’igihugu n’abajyanama banjye."

’Fundi wa Soka’ ntari busezere mu Mavubi

Ku bamusaba kuva mu ikipe y’igihugu mu buryo ’bwaca intege abandi’, Haruna yavuze ati “bajye bavuga baziga. Niba nshoboye kwihangana hari bagenzi banjye batabishoboye."

"Ntitwanga ‘critiques’ nk’abakinnyi ariko hari ibintu abantu baba bakwiye kubitekerezaho nk’abantu mbere yo kubivuga, gusa icyo navuga kimwe cyo ni uko ndi Umunyarwanda, nta kizambuza kumuba kandi igihe nzaba mfite imbaraga, n’ubundi nzafasha igihugu cyanjye."

Mashami na we yikomye abasifuzi

Umutoza w’Amavubi, bwana Mashami Vincent- watozaga ikipe yatsinze ibitego bike kurusha andi muri iyi mikino y’amajonjora gusa akaba yari amaze imikino 4 nta gitego cyinjira mu izamu ry’ikipe ye- yavuze ko abakinnyi batanze imbaraga zidasanzwe bakaba banakozweho n’ikarita y’umutuku yahawe Kwizera Olivier isa n’aho “yaduciye intege” nubwo “tutigeze duteshuka ku ntego ‘objectif’ yacu.”

Ati “Gusa navuga ko n’imisifurire itagenze neza ku ruhande rwacu ‘nubwo nta gitego cyacu umusifuzi yanze’. Nta kindi rero twavuga; turababaye. Ibyifuzo n’ntego zacu ntabwo tubigezeho.”

Telefoni zabaye impishasoni

KURIKIRA INKURU N’IBIGANIRO BYA RWANDA MAGAZINE KURI YOUTUBE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo