Brig. Gen. Sekamana ashobora kuyobora FERWAFA

Abakandida 2 nibo batanze impapuro zo kwiyamamaza ku mwanya wo kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene na Rurangirwa Louis nibo bonyine batanze impapuro zabo. Mu matora ashize Rurangirwa Louis yari yangiwe kwiyamamaza kuko atari yujuje ibisabwa.

Ni amatora ya Ferwafa agomba gusubirwamo nyuma y’uko ayabaye mu mpera z’umwaka ushize, Rwemalika Felicite atsinzwe n’impfabusa, aho yagize amajwi 13 muri 52 y’abagize inteko itora.

Brig. Gen. Sekamana uheruka gusezera mu gisirikare cy’u Rwanda RDF yatanze impapuro zimwemerera kwiyamamaza kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2018.

Retired Brig. Gen. Sekamana yageze ku cyicaro cya FERWAFA ari kumwe na Nshimiyimana Alexis Redamptus usanzwe ari Umunyamabanga mukuru wa Miroplast FC. Impapuro zemerera Retired Brig. Gen. Sekamana kwiyamamariza kuyobora FERWAFA bazishyikirije komisiyo ishinzwe amatora iyobowe na Kalisa Adolphe . Nsabimana Boniface niwe wungirije Kalisa na we yari ahari ndete n’abandi bagize iyo Komisiyo.

Retired Brig. Gen. Sekamana atanga Kandidatire ye

Rurangirwa Louis na we yatanze kandidatire ye

Rurangirwa Louis na we yatanze kandidatire ye. Yageze ku cyicaro cya Ferwafa gutanga kandidatire ye, habura iminota itandatu ngo akanama gashinzwe gutegura amatora gafunge igikorwa cyo kwakira kandidatire.

Retired Brig. Gen. Sekamana yahoze ari Perezida wa Kiyovu ndetse yigeze no kuba Visi Perezida wa Bugesera FC mu myaka ishize. Kuri ubu ni Visi Perezida wa Intare FC yo mu cyiciro cya kabiri ari nayo yiyamaje aturukamo. Mu minsi ishize nibwo Brig. Gen. Sekamana yemerewe na RDF kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Brig Gen (Rtd) Jean Damascene SEKAMANA, ubu wujuje imyaka 60 y’amavuko yinjiye mu Ngabo zabohoye igihugu(RPA) ari nazo RDF y’iki gihe, mu mwaka w’ 1990. Yakoze imirimo itandukanye harimo no kuba ukuriye Urwego rw’Iperereza muri Gendarmerie. Yabaye Umugaba wa Batayo, aba Umugaba wa Brigade ndetse aba n’Umugaba w’agateganyo wa Diviziyo y’Ingabo z’igihugu. Yanabaye Umugaba wungirije ushinzwe ibikorwa by’Ingabo mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo.

Mbere yo kwinjira mu zabukuru yari Umuhuzabikorwa w’iby’imishinga y’Ingabo z’U Rwanda, Umutwe w’Inkeragutabara.

Rurangirwa we yahoze ari umusifuzi. Mu matora ashize Rurangirwa Louis ntiyari yujuje ibisabwa bituma atemezwa mu bakandida ba nyuma bahatanye mu matora aheruka. Rurangirwa yahoze ari Perezida w’ishyiramwe ry’imikino ngororamubiri.

Brig Gen Sekamana si we muntu ufite ipeti riri hejuru mu gisirikare waba ayoboye Ferwafa kuko Lt. Gen. Caezar Kayizari yayiyoboye hagati ya 1995-2005 na Maj. Gen. Kazura Jean Bosco ayiyobora hagati ya 2006-2011.

Nyuma y’uko gutsindwa kwa Rwemalik Felicité , Nzamwita Vincent De Gaulle yahawe gukomeza kuyobora FERWAFA kugeza ku itariki ya 31 Werurwe 2018 ubwo hazaba andi matora.

Biteganyijwe ko tariki ya 28 Gashyantare 2018 hazaba kwiga dosiye z’abatanze kandidatire, ku wa 9 Werurwe 2018 hatangazwe abemerewe kwiyamamaza, ku wa 12 Werurwe 2018 batangire ibikorwa byo kwiyamamaza naho amatora nyir’izina abe ku wa 31 Werurwe 2018 .

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo