Bon Fils Caleb yabonye ikipe nshya (AMAFOTO)

Rutahizamu ukomoka mu Burundi, Bimenyimana Bonfils Caleb wanyuze muri Rayon Sports yamaze gusinya mu ikipe nshya yo mu cyiciro cya mbere muri Slovakia.

Caleb yari asanzwe akinira ikipe yo muri Lativia yitwa FK RFS (FK Rīgas Futbola Skola). Ubu yamaze gusinya imyaka 2 akinira FK Pohronie yo muri Slovakia. Iyi kipe iherereye mu Mujyi wa Žiar nad Hronom. Mu mikino yakiriye iwayo yambara imyambaro y’umuhondo n’ubururu, naho yasohoka ikambara imyenda yiganjemo ubururu.

Caleb yatangarije Rwandamagazine ko yishimiye kwerekeza muri FK Pohronie kuko ngo ari ahantu hazamufasha gutera imbere mu mwuga we.

Ati " Ni ibintu byiza kuri njyewe kuko nabyishimiye. Bampaye ibintu nifuzaga. Ndishimira ko ari ikipe iri ku rwego rwiza ruzamfasha gukomeza gutera imbere mu mwuga wanjye ."

Yavuze ko FK Pohronie yamwifuje kuva umwaka ushize ntibashe kumvikana na FK RFS yari agifitiye amasezerano. Kuri ngo kuba barakomeje gushaka uko yakwerekeza muri FK Pohronie ngo ni ikimwereka ko bamugiriye icyizere kandi na we ngo ntabwo azabatenguha.

Ati " Nasanze baramaze gutangira Shampiyona. Ukuntu bangaragarije icyizere, nanjye niteguye gukora cyane ngo nzabereke ko batanyibeshyeho. Ubu namaze gutangira n’imyitozo."

Mu mpeshyi yo muri 2017 nibwo Caleb yageze muri Rayon Sports avuye muri Vital’O FC y’i Burundi.

Caleb ari mu bakinnyi bafashije Rayon Sports kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup muri 2018 kuko muri ’saison’ 2017/2018 yari yayitsindiye ibitego icumi.

Yahise atangira imyitozo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo