Bola Lobota, rutahizamu wo muri RDCongo uje kumvikana na Rayon Sports (PHOTO +VIDEO)

Bola Lobota Emmanuel ni rutahizamu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo uje kumvikana na Rayon Sports nyuma y’uko imushimye mu igeragezwa yayikozemo muri Gashyantare uyu mwaka. Ngo ni ikipe yakunze kandi na we yabonye ko yamwibonyemo.

Ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri na mirongo ine z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2019 nibwo uyu rutahizamu yari ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yakirwa n’ushinzwe itangazamakuru (Media officer) wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru, yemeje ko agarutse mu Rwanda kumvikana na Rayon Sports nyuma y’igerageza yari yayikozemo , abayobozi bakamushima, bakumvikana ko azagaruka mu mpera za ’Saison’ kumvikana nabo. Yavuze ko ibiganiro biramutse bigenze neza, yasinya, akambara umwambaro wa Rayon Sports avuga ko yakunze.

Ati " Bwa mbere nza muri test muri Rayon Sports, nahise nyikunda. Nje kumvikana n’abayobozi bayo, byose nibigenda neza, ndatanga byose mfite nkoresheje imbaraga zanjye zose, nicyo abafana banyitegaho."

Avuga ko yari arangije amasezerano ya AS Nyuki yo muri RDCongo bityo akaba yari akeneye kugeragereza amahirwe ye hanze ya Congo. Kubwe ngo Rayon Sports niyo kipe yasanze yamufasha kugera ku ntego ze zo kwigaragaza. Mu mikino 25 yakiniye AS Nyuki, avuga ko yatsinzemo ibitego 10.

Ubwo yaherukaga mu Rwanda, Bola Bolata yahise ashimwa n’abatoza ba Rayon Sports ariko isoko ry’ igura n’igurisha ryari ryamaze gufungwa haba ku bakinnyi bo mu Rwanda ndetse n’abo hanze. Rayon Sports yaramushimye, ihitamo kuzongera kumvikana na we ’Saison’ irangiye ari nayo mpamvu yagarutse mu Rwanda. Mu myitozo ni umukinnyi wari wagaragaje ko afite byinshi azi cyane cyane mu gutsinda.

Aramutse yumvikanye na Rayon Sports , yakinira CECAFA Kagame Cup 2019 muri Rayon Sports izatangira tariki 7 kugeza tariki 21 Nyakanga 2019 i Kigali. Rayon Sports iri mu itsinda A aho iri kumwe na TP Mazembe (RDC), KMC (Tanzanie) na Atlabara (Sudani y’Epfo). Kuri Bola ngo ntabwoba atewe na TP Mazembe cyangwa DCMP nayo iri mu iri rushanwa kuko atari ubwa mbere ngo baba bahuye.

Rayon Sports izasohokera u Rwanda muri TOTAL Caf Champions League imaze kugura abakinnyi bashya barimo Cyiza Hussein wasinye muri Rayon Sports avuye muri Mukura VS, myugariro Iragire Saidi na we wavuye muri Mukura VS, Olokwei Commodore ukomoka muri Ghana ukina hagati mu kibuga, myugariro Ndizeye Saidi wavuye muri Vitalo yo mu Burundi, myugariro Runanira Hamza wakiniraga Marines FC na rutahizamu Bizimana Yannick wavuye muri AS Muhanga.

Muri Gashyantare nibwo Bola yari yakoze Test muri Rayon Sports nyuma yo kumurangirwa na Janot Witakenge wakiniye ndetse akanatoza Rayon Sports

Bola ngo yiteguye gutanga byose afite nabasha kumvikana n’abayobozi ba Rayon Sports

PHOTO+VIDEO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(5)
  • nitwa emmanuel

    ya ndirimbo ya police fc yitwa ngwiki ni iyande mudufashije mwatubwira

    - 22/06/2019 - 12:48
  • Hamimu

    Naze tugere kure mumatsinda

    - 22/06/2019 - 12:59
  • Claude Y

    Muvunyi Paul noneho tuzamuheka nuko tutamushobora arigukora umuti kbsa! nakomeze atwubakire equipe dukomeze twibyinire murera! Naho wowe urikubaza indirimbo ya Police,yitwa POLISI FC ni iya Amis jazz band.

    - 22/06/2019 - 14:15
  • Claver bahinyuza

    Ndumukunzi wa reyo mudufashe mumusinyishe nabonye ashoboye

    - 22/06/2019 - 19:58
  • theo

    Kbsa ndabona noneho amakipe turayamara.

    - 23/06/2019 - 08:28
Tanga Igitekerezo