’Blaise ntagurishwa’

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangarije abahagarariye abafana ko umukinnyi Nishimwe Blaise atagurishwa nubwo hamaze iminsi hacicikana amakuru y’uko uyu mukinnyi atazakina muri Rayon Sports umwaka utaha w’imikino uri hafi gutangira.

Bashyikirije ubuyobozi amafaranga n’ibyifuzo by’abafana

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 2 Kanama 2021 nibwo bamwe mu bahagarariye abafana bagiranye inama n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ku cyicaro cyayo ku Kimihurura, mu Mujyi wa Kigali.

Abo bafana bari bashyiriye ubuyobozi amafaranga hafi Miliyoni eshatu (2.850.000 Frw) bakusanyije mu minsi ibiri ishize ngo hishyurwe ayari akenewe kugira ngo hishyurwe ayo ikipe yabo ibereyemo Nishimwe Blaise (1.420.000 Frw), yasigaye kuri miliyoni 4 Frw yaguzwe muri Nzeri 2020. Ni amafaranga yakusanyijwe na zimwe muri Fan Clubs za Rayon Sports ndetse n’abantu ku giti cyabo.

Abahagarariye zimwe muri Fan clubs nibo bashyiriye ubuyobozi bwa Rayon Sports ayo mafaranga ariko banabagezaho ibyufuzo bya bagenzi babo.

Kimwe mu byifuzo bagejeje ku buyobozi harimo ko ngo budakwiriye kurekura abakinnyi ngo bajye muri ’mukeba’. Uwari wabazinduye ni Nishimwe Blaise.

Murego Philemon ukuriye Ijwi ry’Aba Rayon Fan club wari muri bane bari bahagaririye bagenzi babo yabwiye Rwandamagazine.com ko bishimiye ikiganiro bagiranye n’ubuyobozi.

Ati "Twaganiriye. Batubwira ko nabo nta gahunda yo kugurisha Blaise bafite. Batwemereye ko ushinzwe kugura abakinnyi muri APR FC yegereye ubuyobozi ashaka kugura Blaise kuri Miliyoni 15 Frw, bamusubiza ko atagurishwa."

Yunzemo ati " Banaboneyeho gushimira muri rusange abafana ba Rayon Sports uburyo ikibazo cya Blaise bakigize icyabo kandi bakagaragaza ko biteguye gukomeza guharanira kubaka ikipe."

Murego Philemon ukuriye Ijwi ry’Aba Rayon Fan Club ni umwe mu bari bahagarariye abandi mu kiganiro bagiranye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports

Murego yakomeje avuga ko ngo mu byifuzo bagejeje ku buyobozi harimo kubaka ikipe ikomeye ariko nabo babizeza kuzagira icyo babifashamo.

Ati " Batweretse gahunda ihari. Yanahuriranye n’uko umubare w’abanyamahanga wongerewe kandi hakaba hakiri ukwezi ko kongeramo abakinnyi. Komite ifite ubushake bwo kubaka ikipe ariko bakibanda gushaka abakinnyi bakomeye b’abanyamahanga bazafasha ikipe yacu guhatana."

Abafana nabo bemereye Komite ko igikorwa cyo gukusanya amafaranga kidahagarariye kuyo kwishyura Nishimwe Blaise ahubwo ngo bagiye gukusanya nibura Miliyoni esheshatu zizunganira Komite mu igura ry’abakinnyi.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru izatangira tariki 16 Ukwakira 2021. Iheruka Rayon Sports yari yasoreje Ku mwanya wa karindwi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo