Bizimana yafashije Rayon Sports FC gutsinda AS Muhanga yahozemo

Rayon Sports FC yitwaye neza itsinda AS Muhanga FC ibitego 2-1, mu mukino wo ku munsi wa 10 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere y’umupira w’amaguru, wabaye kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo 2019.

Muri uyu mukino wasozaga iyo ku munsi wa 10 wa shampiyona wabereye kuri Sitade ya Kigali, i Nyamirambo, Rayon Sports FC yari yakiriyemo AS Muhanga FC, yafunguye amazamu ku munota wa kabiri w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Bizimana Yannick, ku mupira wari urenguwe na Irambona Eric.

Rayon Sports FC ntabwo yigeze irekera gusatira izamu rya AS Muhanga FC, gusa ku munota wa 11, Nshimiyimana Amran ukinira Rayon Sports FC guhabwa gukora ikosa ryo gutera umupira akiza izamu akoresheje intoki, bimuviramo guhabwa ikarita y’umutuku.

Ntibyarangiriye aho kuko AS Muhanga FC yahise ihabwa na penaliti yaje kwinjizwa neza na kapiteni wayo, Hakundukize Adolphe, hari ku munota wa 13 w’umukino maze amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Nubwo Rayon Sports FC bakinaga ari abakinnyi 10 mu kibuga, yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 30, gitsinzwe na Bizimana Yannick ku mupira wari uhinduwe neza ku ruhande rw’iburyo na Iradukunda Eric.

Umutoza wa Rayon Sports, Javier Martinez Espinoza wari ufite impungenge z’uko yatsindwa igitego cya kabiri, yaje gukora impinduka ku munota wa 37, maze akuramo Oumar Sidibe asimburwa na Commodore Olokwei, waje kugaragaza ko atishimiye iki kemezo cy’umutoza kuko yahise yerekeza mu rwambariro.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana, gusa birangira nta kipe yongeye kureba mu izamu ry’indi, ari nako igice cya mbere kirangira bajya kuruhuka Rayon Sports FC iri imbere ku bitego 2 kuri 1.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi asatirana, abatoza bombi bagerageza gukora impinduka zitandukanye.

Ku munota wa 62, Bizimana Yannick wahuraga na AS Muhanga FC yahoze akinira mbere y’uko asinya muri Rayon Sports FC, yaje gusohorwa mu kibuga atwawe ku ngobyi kubera ikibazo k’imvune, byaje no kumuviramo gusimburwa hinjiramo Mugisha Gilbert.

AS Muhanga FC yakomeje kugerageza gushaka uburyo yishyura iki gitego cya kabiri yari yatsinzwe ariko biranga, umukino urangira ku nsinzi y’ikipe ya Rayon Sports FC y’ibitego 2 kuri 1.

Nyuma yo gutsinda, Rayon Sports FC yahise isubira ku mwanya wa gatatu n’amanota 21, irushwa amanota atatu n’ikipe ya APR FC ndetse na Police FC zombie ziyiri imbere (24). AS Muhanga FC yo ikaba yagumaye ku mwanya wa munani n’amanoa 12.

ABAKINNYI BABANJE MU KIBUGA

Abakinnyi b’ikipe ya AS Muhanga FC babanje mu kibuga hari: Nduwimana Pascal, Hakundukize Adolphe, Shyaka Philbert, Harerimana Jean Claude ‘Kamoso’, Kagaba Obed, Nizigiyimana Junior, Turatsinze John, Ndayishimiye Dieudonne, Ruboneka Bosco, Baransananiriye Jackson ndetse na Mbanza Joshua.

Ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports FC, abakinnyi babanje mu kibuga ni: Kimenyi Yves, Runaniza Hamza, Rugwiro Herve, Irambona Eric, Iradukunda Eric, Nshimiyimana Amran, Nizeyimana Mirafa, Michael Sarpong, Bizimana Yannick, Oumar Sidibe na Iranzi Jean Claude.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Yamin Codon

    Ko ntamafoto ariho noneho mwatubihirije pe yamafoto afite umucyo utasanga ahandi ntayo mugerageze muyashyireho turabemera.

    - 29/11/2019 - 16:14
Tanga Igitekerezo