Bikorimana Gerard yapfushije umubyeyi

Bikorimana Gerard, umunyezamu wa Mukura VS yapfushije nyina umubyara, azize Kanseri y’ibihaha. Niwe mubyeyi yari asiganye.

Umubyeyi wa Bikorimana yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2020 saa yine z’ijoro.

Bikorimana yatangarije Rwandamagazine.com ko umubyeyi we bamusanzemo Kanseri mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka , ariko ngo yari igeze ku rugero itabasha kuvurwa.

Ati " Mu kwezi kwa gatatu nibwo bamusanzemo Kanseri y’ibihaha. Basanze igeze ku rugero rwa kane kuko nirwo iba itakibashije kuvurwa. Urumva mbere yari ayifite ariko atabizi. Yabanje kwivuriza mu bitaro by’umwami Faisal ariko nyuma aza kuremba tumujyana mu kigo cy’ababikira kiri i Kabuga cyita ku bantu barwaye kanseri barembye."

Umubyeyi wa Bikorimana yazize Kanseri y’ibihaha...ngo yakundaga gusenga cyane

Bikorimana ngo yishimira uburere yahawe n’umubyeyi we ndetse n’uburyo ngo yitanze ngo abe uwo ariwe uyu munsi

Bikorimana akomeza avuga ko ku munsi w’ejo aribwo yahamagawe ngo yihutire kugera aho umubyeyi we arwariye.

Ati " Ejo saa kumi z’umugoroba nibwo bampagaye ngo nshake uko mpagera byihuse. Nagezeyo nsanga ari muri koma, ari guhumeka yifashishije ibyuma. Kuva icyo gihe umuntu yaramuvugishaga ariko ntasubize kugeza saa yine z’ijoro umutima uhagaze."

’Yaharaniye ko mba umugabo’

Mu rwibutso ngo umubyeyi we amusigiye, Bikorimana avuga ko ari ukuntu yarwanye intambara ikomeye ngo yige kaminuza ayirangize ndetse abe n’umugabo uhamye.

Ati " Nzakora mwibikira ku kuntu yarwanye ko niga nkarangiza akaba asize narasoje Kaminuza kandi yanaharaniye ko mba umugabo nkakora ubukwe akaba asize ndi umugabo. Ni umuntu wicishaga bugufi ukunda gusenga cyane biri mu bizadufasha mu buzima bwacu bwose twe asize."

Bikorimana Gerard ni imfura mu muryango w’abana batatu. Ubu asigaranye na murumuna we umwe kuko mushiki wabo (wakurikiraga Gerard) yitabye Imana na we.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo