Rayon Sports yatsinze bigoranye Gicumbi FC igitego 1-0, cyatsinzwe na Michael Sarpong mu minota ya nyuma y’umukino.
Hari mu mukino w’umunsi wa 9 wa Shampiyona wakiriwe na Gicumbi FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2019.
Rayon Sports yahushije uburyo bubiri bwiza burimo umupira Iradukunda Eric yacomekeye Michael Sarpong awutera ku ruhande rw’izamu mu gihe na Gicumbi FC yashoboraga kubona igitego ku buryo bwa Dusenge Bertin umupira awutera hanze.
Nyuma y’iminota 12 amakipe yombi avuye kuruhuka, Rayon Sports yasatiraga cyane, yatsinze igitego ku mupira watewe na Rutanga Eric, ushyizwe mu izamu na myugariro Iragire Saidi, umusifuzi wo ku ruhande avuga ko habayeho kurarira.
Bizimana Yannick wasimbuye Iranzi Jean Claude na we yahushije uburyo bwiza akigera mu kibuga, ananiwa gufunga umupira mwiza yahawe na Oumar Sidibé.
Ku munota wa 86 w’umukino, Rayon Sports yabonye igitego cyatsinzwe na Michael Sarpong, ku mupira yari ahawe na Iradukunda Eric Radu.
Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports gufata umwanya wa gatatu n’amanota 18, irushwa amanota atatu na APR FC ya mbere naho Gicumbi FC yo iguma ku mwanya wa nyuma n’amanota 3 n’umwena w’ibitego 11.
Uko indi mikino yabaye kuri iki Cyumweru yagenze:
Gicumbi FC 0-1 Rayon Sports FC
Bugesera FC 1-0 Mukura VS
Etincelles FC 0-1 Police FC
Urutonde rw’agateganyo
11 Gicumbi FC yabanje mu kibuga:Ndayisaba Olivier, Rwigema Yves, Simwanza Emmanuel, Bizimana Djuma, Muhumure Oumar, Ssekabambe Shahata, Ndatimana Robert, Dusenge Bertin, Magumba Farouk, Sengayire Shadad
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga:Kimenyi Yves, Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric (C), Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Commodore Olokwei, Nizeyimana Mirafa, Sidibe Oumar, Iranzi Jean Claude, Mugisha Gilbert na Sarpong Michael
Gilbert wavunikiye mu mukino wa gishuti Rayon Sports yahuyemo na Gasogi United yatungurany abanza mu kibuga
Herve Rugwiro na we yari yaje gushakisha ibitego
Mbere y’uko Rayon Sports ibona igitego, Martinez ntiyari atuje
Abafana nabo ntibumvaga uko bagiye kunganya na Gicumbi FC ya nyuma ku rutonde rw’agateganyo
Sarpong niwe wafashije Rayon Sports kubona amanota 3 yo ku munsi wa 9 wa Shampiyona
Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports yakurikiye uyu mukino
Dukuzumururemyi Antoine, umunyamabanga wa Gicumbi FC
Umwe mu bafana ba Gicumbi FC ukunda kuyiherekeza aho yakiniye hose hamwe n’impanga ye
Uwifashe ku itama ni Urayeneza John wa Gicumbi FC
######
rayon sports nikomerze aho nubushize twagitwaye ntawubikeke
Karerangabo
Congs kuri gikundiro. Ubundi mutubwirire ubuyobozi bwa Sadate ngo rwose mwarakoze kugura imyenda myiza, rwose bano bahungu baraberewe kweri!!!
Yamin Codon
Rayon yacu oye komeza ubikore turagushyigikiye kandi ndashimira rwanda magazine Kubera ubunyamwubwa bwanyu mugutanga amakuru agezweho kandi asobanutse turabakunda.
ISHIMWE YARAKOZE SETI KEFA
Ntibitangaje gutsinda Gicumbi fc igitego kimwe kuko na Lecester City na Chelsea, zatwaye ibikombe zitsinda igitego kimwe hafi imikino yazo yose.
Kavamahanga nyamabuye.ntarama.
Twishimiye itsinzi ya rayon sports ndasuhuza abafana ba rayon mweseee!!
Yves habimana
Oooooooh Rayon komeza utsinde tukurinyuma kbs