Kuri iki cyumweru tariki 30,Kamena 2019, abakinnyi ba ruhago bize mu kigo cya College Inyemeramihigo De Gisenyi n’inshuti zabo batsinzwe ibitego 3-0 na Etincelles FC mu mukino wa gishuti wateguwe n’aba bakinnyi ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’ikigo muri gahunda ngarukamwaka ya "Garuka Ushime".
Kwinjira byari 500 FRW, 1000 FRW na 2000 FRW. Etincelles FC yatsindiwe na rutahizamu w’umunya-Cameroon Andre Fouda uri mu igeragezwa winjije ibitego bibiri ndetse na Manishimwe Yves, mu gihe ubusatirizi bw’abize kuri College Inyemeramihigo bwari bugizwe na Hakizimana Muhadjili, Tuyisenge Jaques na Biramahire Abbedy butabashije kwinjiza igitego.
Iyi kipe ya College Inyemeramihigo yarimo benshi bazwi muri ruhago hano mu Rwanda no muri Africa nka Haruna Niyonzima uherutse gutandukana na Simba SC yo muri Tanzania, Seninga Innocent utoza Etincelles FC, Tuyisenge Jaques ukinira Gormahia yo muri Kenya, Mugiraneza Jean Baptiste, Iranzi Jean Claude,....Iranzi, Migi na Abeddy bo bari bitabajwe nk’inshuti z aba Haruna, Muhadjili, Mirafa, Jacques Tuyisenge, Seninga n’abandi bize muri iki kigo.
Uyu mukino wateguwe muri gahunda ya "Garuka Ushime" ikorwa n’abize kuri College Inyemeramihigo ariko wabaye mu rwego rwo gushyigikira iyubakwa ry’inzu mberabyombi (Sallé Polyvalente) ya College Inyemeramihigo iri kubakwa, nkuko byasobanuwe na Musifiwe Robert uyobora umuryango mugari w’iki kigo.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’ u Rwanda Amavubi, Haruna Niyonzima wahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 ubwo yigaga muri iki kigo, yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kuba abantu bafata igihe bagashimira ikigo cyabareze nk’isoko y’ubumenyi bwabo.
Uyu mukino witabiriwe na Perezida wa Etincelles FC Ruboneza Gideon wanitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za leta barimo Rurangayire Guy uyobora Siporo muri Minisiteri y’umuco na Siporo (Directeur Sportif), Umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rubavu Murenzi Janvier n’abandi,...
Umuyobozi wa College Inyemeramihigo yashimye abahize bakoze iki gikorwa
Haruna Niyonzima wahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 ubwo yigaga muri College Inyemeramihigo
Haruna niwe wari uyoboye ikipe y’abize muri College Inyemeramihigo n’inshuti zabo
Jacques Tuyisenge na we yakinnye uyu mukino....ni umwe mu bize muri College Inyemeramihigo
Amafaranga yavuyemo azafasha mu iyubakwa ry’inzu mberabyombi (Sallé Polyvalente) ya College Inyemeramihigo yatangiye kubakwa
Ombolenga na Abouba nabo bakurikiye uyu mukino
Migi na we yari yaje gufasha muri iki gikorwa
Mirafa na Muhadjili nabo bize muri College Inyemeramihigo
Seninga Innocent utoza Etincelles FC na we yize kuri College Inyemeramihigo
PHOTO: DELPHIN Umurerwa
Belamo
Great event, we want be invited all former students of the college.
Inyemeramihigo is our home