Basketball: The Hoops yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’Umunsi w’abagore

The Hoops Rwanda Girls Team ni yo yegukanye igikombe cy’irushanwa ry’Umunsi mpuzamahanga w’abagore “International Women’s Day Basketball Tournament 2020”, wizihizwa tariki 8 Werurwe buri mwaka.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 3 ryari ryateguwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA” rigamije kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w’umugore binyuze muri Basketball ryasojwe ku Cyumweru tariki 08 Werurwe 2020 aho ryari ryatangiye tariki 06 Werurwe 2020.

The Hoops Rwanda Girls Team yatwaye iki gikombe mu kiciro cy’amakipe y’abakuru asanzwe akina muri shampiyona itsinze IPRC Huye BBC ku mukino wa nyuma amanota 60 kuri 57.

Muri uyu mukino wahuzaga amakipe ahagaze neza muri iki gihe, The Hoops yatangiye neza itsinda agace ka mbere ku manota 19-12, itsindwa agace ka kabiri ku manota 12-20, amakipe yombi ajya kuruhuka IPRC Huye BBC iri imbere n’amanota 32-31.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, amakipe yombi yagarutse mu kibuga agaragaza gucungana, IPRC Huye BBC yakomeje kujya imbere itsinda agace ka 3 ku manota 13-12. The Hoops itigeze ikora impinduka nyinshi ku bakinnyi bari babanje mu kibuga muri uyu mukino, yaje gutsinda agace ka nyuma (4), ku manota 17 kuri 12, biyiha insinzi ku kinyuranyo cy’amanota 3 gusa (60-57).

Ibengo Feza Isomi ukomoka muri RDC, umukinnyi mushya wa The Hoops Rwanda Girls Team niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino (21).

The Hoops yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze ikipe y’igihugu y’abakobwa batarengeje imyaka 18, (U18 NT) ku manota 55-36, ni mugihe mu gihe IPRC Huye BBC yahageze nyuma y’uko yari yatsinze Ubumwe BBC amanota 82 kuri 52.

THE HOOPS YATWAYE IKI GIKOMBE IDATSINZWE

Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 6 mu kiciro cy’abakuru. Aya makipe yari agabanyije mu matsinda abiri (A na B).

Ikipe ya The Hoops yari mu itsinda A, hamwe na APR BBC na Ubumwe BBC. Ni mu gihe itsinda B ryari ririmo IPRC Huye BBC, UR Huye BBC n’ikipe y’igihugu
y’abatarengeje imyaka 18 (U-18 NT).

The Hoops yatangiye neza itsinda APR BBC ku manota 59 kuri 43 (18-07,11-09,15-08 na15-19). Yongeye gutsinda Ubumwe BBC ku manota 54 kuri 40 (14-02,15-10,11-13 na14-15). Iyi mikino yombi yabereye ku kibuga cya Club Rafiki i Nyamirambo tariki 07 Werurwe 2020.

The Hoops yari yazamutse ari iya mbere mu itsinda A, yaje guhura na U18 NT (yabaye iya kabiri mu itsinda B), mu mikino ya 1/2 maze iyitsinda ku manota 55 kuri 36. Ni mu gihe ku mukino wa nyuma yatsinze IPRC Huye BBC ku manota 60 kuri 57.

Mu kiciro cy’abakiri bato, GS Marie Reine Rwaza yisubije igikombe itsinze ADEGI ku mukino wa nyuma amanota 65 kuri 42.

Mu bakanyujijejo, ikipe y’Ubumwe BBC yatwaye igikombe itsinze REG BBC ku mukino wa nyuma amanota 70 kuri 20.

Mu bihembo byatanzwe, ikipe ya mbere mu bakuru (The Hoops Rwanda Girls Team) yashyikirijwe igikombe gusa, iya mbere mu bakiri bato (GS Marie Reine Rwaza) ndetse na Ubumwe BBC mu bakanyujijeho zombi zahawe igikombe gusa.

Ku ruhande rw’abakinnyi, Ibengo Feza Isomi ukinira The Hoops Rwanda Girls Team yatowe nk’umukinyi mwiza w’irushanwa (MVP) mu kiciro cy’abakuru, Uwimpuhwe Henriette ukinira GS Marie Reine Rwaza aba umwiza mu bakiri bato naho Karigirwa Françine ukinira Ubumwe BBC aba umwiza mu bakanyujijeho. Aha buri mukinnyi akaba yahawe igikombe n’imipira ibiri yo gukina.

Abakinnyi b’ikipe ya The Hoops Rwanda Girls Team bishimira igikombe bari bamaze gutsindira

Abakinnyi ba The Hoops bari ku ntebe y’abasimbura bashyigikira bagenzi babo bari mu kibuga

Muhongerwa Alice ashyikiriza Ibengo Feza Isomi ukinira The Hoops Rwanda Girls Team igihembo cy’umukinyi mwiza w’irushanwa (MVP) mu kiciro cy’abakuru

Imanizabayo Laurence (ufite umupira), ukinira The Hoops mu mukino batsinzemo IPRC Huye BBC

Ibengo Feza Isomi (ufite umupira) usanzwe ukinira The Hoops watsinze amanota menshi muri uyu mukino (21)

Abakinnyi b’ikipe y’Ubumwe bashyikirizwa igikombe begukanye mu kiciro cy’abakanyujijeho

Nyirishema Richard, Visi Perezida wa kabiri wa FERWABA, ashyikiriza kapiteni w’ikipe y’Ubumwe BBC igikombe begukanye mu kiciro cy’abakanyujijeho

Abakinnyi b’ikipe y’Ubumwe BBC yabaye iya mbere mu kiciro cy’abakanyujijeho

Mu mukino wa nyuma mu kiciro cy’abakanyujijeho, wahuje Ubumwe BBC na REG BBC

Abakinnyi ba GS Marie Reine Rwaza bishimira igikombe begukanye mu kiciro cy’abakiri bato

Umuyobozi wa IPRC Huye, Dr Twabagira Bernabé ashyikiriza Uwimpuhwe Henriette ukinira GS Marie Reine Rwaza igihembo cy’uwitwaye neza mu bakiri bato

Mu mikino wa nyuma mu kiciro cy’abakiri bato wahuje GS Marie Reine Rwaza na ADEGI

Aba ni bamwe mu basifuzi basifuye imikino itandukanye muri iri rushanwa
Amafoto: Usanase Anitha/FERWABA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo