Basketball: REG na Patriots zizahura ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Agaciro

REG BBC na Patriots BBC ni yo makipe yo mu kiciro cy’abagabo yatsindiye kuzahurira ku mukino wa nyuma w’ irushanwa ry’Agaciro “Agaciro Basketball Tournament 2019”, uzabera muri Kigali Arena, ku wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2019 (20h00).

Aya makipe yombi yakatishije itike yo kuzakina uyu mukino wa nyuma w’iri rushanwa, abikesha kuba yaritwaye neza mu mikino zakinnye mu mpera z’icyumweru gishize.

REG BBC yabaye iya kabiri muri shampiyona ishize, yageze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa ry’Agaciro itsinze APR BBC yabaye iya 3, ku manota 71 kuri 66, ni umukino wabereye muri Petit Stade tariki 23 Ugishyingo 2019.

Muri uyu mukino, REG BBC yatangiye neza itsinda agace ka mbere ku manota 17 kuri 11, amakipe yombi yaje kunganya amanota mu gace ka kabiri (15-15), ni mu gihe bagiye kuruhuka REG BBC iri imbere ku manota 32 kuri 26.

Aya makipe yagarutse mu gace ka 3, agaragaza ingufu nyinshi ndetse karangira banganya amanota 16-16, naho agace ka nyuma (4), karangiye APR BBC igatsinze ku manota 24-23, gusa byarangiye REG BBC ibonye insinzi ku kinyuranyo cy’amanota 5 (71-66).

Muri uwo mukino, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ukinira REG BBC niwe watsinze amanota menshi na 20 akurikirwa na Sangwa Armel ukinira APR BBC wabashije gutsinda amanota 16.

Ku rundi ruhande, Patriots BBC yabaye iya mbere muri shampiyona ishize yo yageze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa itsinze Espoir BBC yabaye iya 4, amanota 89 kuri 47 (22-09, 20-11, 21-14 na 26-13).

Muri uyu mukino wabereye muri Petit Stade tariki 22 Ugushyingo 2019, Rubaasa B. ukinire Espoir BBC ni we watsinze amanota menshi na 25 naho Ndayisaba Dieudonne wa Patriots BBC atsinda 17.

Patriots BBC ifite amateka meza y’uko utaratsindirwa na REG BBC muri Kigali Arena, ni nyuma y’uko iheruka kuyitwara igikombe k’irushanwa rya ‘Legacy Tournament 2019’, iyitsinze ku mukino wa nyuma ku manota 68 kuri 59.

Mu kiciro cy’abagore, ikipe ya The Hoops izahura na APR BBC ku mukino wa nyuma uzaba ku wa Gatanu tariki 29 Ugushyingo 2019 (18h00).

The Hoops yabigezeho itsinze itsinze IPRC Huye BBC amanota 73 kuri 67 naho APR BBC yo yatsinze Ubumwe BBC amanota 67 kuri 43.

Mu mikino yabaye mu batarengeje imyaka 17, ikipe ta Elite yatsinze Rafiki kids ku manota 84 kuri 72 naho The Hoops itsinda Gikondo Boys ku manota 65 kuri 42.

Muri iki kiciro ho imikino irakomeza kuri uyu wa Kane tariki 28 Ugushyingo, izabere muri Petit Stade i Remera. Uko imikino iteye; Gikondo Boys izahura na Shooting Touch (10h00), Rafiki Kids izakine na VJN Rubavu (12h00), Shooting Touch izakine na The Hoops (16h00) naho VJN Rubavu izakine na Elite BBC (18h00).

Irushanwa ririmo kuba ku nshuro yaryo ya mbere, ryateguwe n’ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Basketball, “FERWABA”, ku bufatanye n’Ikigega Agaciro Development Fund’.

Iri rushanwa ry’Agaciro Basketball Tournament 2019, yitabiriwe n’amakipe agera kuri 14 yo mu byiciro bitandukanye arimo 4 yabaye aya mbere muri shampiyona y’abagabo n’abagore muri uyu mwaka wa 2019 ndetse n’amakipe y’abana batarengeje imyaka 17 “U 17”.

REG BBC itari yabasha gutsindira Patriots BBC muri Kigali Arena, bagiye kongera kuhahurira ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Agaciro 2019

APR BBC na The Hoops nabo bazahurira ku mukino wa nyuma w’irushanwa ry’Agaciro mu kiciro cy’abagore

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Nkurunziza Jean Pierre

    REG BBC irabiziko gutsindira muri arena bitayireba icyo itarahabonera ni 3 chiffe nkuko bisanzwe vendredi izaze yiteguye gukomeza kwizihiza itsinzwi .

    - 26/11/2019 - 10:33
Tanga Igitekerezo