Basketball: Menya Ruhamiriza ufite intego yo kuba mu basifuzi beza muri Afurika

Ruhamiriza Jean Sauveur, umusifuzi mpuzamahanga w’umukino wa Basketball, ni umwe mu basifuzi bakunze kwitabazwa gusifura imikino itandukanye ikomeye haba iy’imbere mu gihugu ndetse ni yo ku mugabane w’Afurika.

Uyu musifuzi ni umwe mu basifuzi mpuzamahanga batoranyijwe kuzasifura imikino y’ijonjora rya kabiri mu irushanwa ry’amakipe yatwaye ibikombe ku mugabane w’Afurika yo mu itsinda G, “ROAD to Basketball Africa League Elite 16”, irimo kubera i Yaounde muri Cameroun, kuva uyu munsi tariki 26 Ugushyingo kugeza 1 Ukuboza 2019.

Ruhamiriza ufite imyaka 29 y’amavuko, akaba kandi yari aherutse gusifura imikino y’abagore yo ku rwego rw’Afurika y’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’imikino Olempike “FIBA Women’s Pre- Qualifiers Olympics Games”, yabereye i Maputo muri Mozambique mu Gushyingo 2019.

Mu kiganiro kihariye kirambuye Rwanda Magazine yagiranye na Ruhamiriza Jean Sauveur yagize byinshi atangaza ku buzima bwe bwite, ubuzima bwe nk’umusifuzi w’umukino wa Basketball ndetse n’intego afite muri kariyeri ye mu gihe kiri imbere.

RUHAMIRIZA NI MUNTU KI?

Yavutse mu mwaka w’I 1991, avukira mu Karere ka Karongi, ariko aza gukurira mu Mujyi wa Kigali.

Ni umwana wa 4, mu muryango w’abana 4 (abahungu babiri n’abakobwa babiri), bavuka kuri Akizanye Concessa na Nyakwigendera Ndekezi Pierre Celestin.

Yize amashuri abanza ku Kacyiru, aho yayatangiye mu 1997. Yaje kwiga ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye muri Ecole de Science Byimana naho ikiciro cya kabiri agikomereza muri GS St Joseph Kabgayi, akaba yarahize Imibare, Ubutabire n’Ubugenge (Math-Chemistry and Physics).

Yize amashuri ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, (2011-2014), akaba yarahize ibijyanye na ‘Computer Engineering & Information Technology’.

UKO YAGIZE IGITEKEREZO CYO KUBA UMUSIFUZI WA BASKETBALL

Ruhamiriza Jean Sauveur wahoze ari n’umukinnyi wa Basketball yiga mu mashuri yisumbuye, yagize igitekerezo cyo gusifura bitewe n’uko atabashije guhabwa umwanya wo gukina mu ikipe.

Ati “Navuga ko kariyeri yange yo gusifura nayitangiye mu 2008, nkiga mu mashuri yisubumbuye muri GS St Joseph Kagbayi, ni ikigo cyagiraga imikino myinshi cyane kikagira n’amakipe aba muri shampiyona kuko nange nari umukinnyi nakinaga Basketball ngeze mu mwaka wa 5. Twari dufite ikipe ikomeye cyane kumwe uba ukina bikaba ngombwa ko hari igihe utabonamo umwanya ugatangira uvuga ngo ubwo ntabonye umwanya uyu munsi reka nge kugerageza gusifura.”

YAKOZE AMAHUGURWA Y’ABASIFUZI MU 2010

Agira ati “Maze kurangiza amashuri yisumbuye mu 2009, kuko hazaga n’abasifuzi basifuraga imikino yo ku rwego rw’igihugu, tubasha kumenyana bambwira ko bamfasha nsanga ishyirahamwe ry’abasifuzi, umwaka ukurikiyeho nabashije kubona amahugurwa (2010), noneho ntangira kubikora ari ibintu nzi nkabasha no kubikora neza.”

YASIFUYE UMUKINO WA MBERE WA SHAMPIYONA MU 2011

Nyuma y’umwaka umwe ahuguriwe gusifura (2011), Ruhamiriza yatangiye gusifura imikino ya shampiyona y’ikiciro cya mbere.

Ati “Mu mwaka wa 2011, ni bwo natangiye gusifura muri shampiyona y’abakobwa y’ikiciro cya mbere, mu mikino ibanza ndetse imikino yo kwishyura mbasha kujya mu bahungu kuva icyo gihe rero ntabwo nasubiye inyuma narakomeje ndakora nkajya nsifura imikino y’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda “FERWABA”, kugeza kuri uyu munsi.”

YATANGIYE GUSIFURA KU RWEGO RW’AFURIKA MU 2017

Ruhamiriza yabaye umusifuzi wemewe n’Ishyirahamwe ry’umukino w’Afurika “FIBA”, mu mwaka wa 2017, ni nyuma y’uko yari amaze gukora amahugurwa yo kuri urwo rwego.

Ati “ Ku rwego rwa FIBA natangiye gusifura mu mwaka wa 2017, nagize amahirwe yo gusifura nkiri muto, ariko FIBA igira imyaka isaba kugira ngo umuntu yitabire amahugurwa, ni ukuvuga ngo hari amahugurwa ntashoboraga gukora ashyira umuntu kuri urwo rwego, rero mu mwaka wa 2017 nibwo nakoze amahugurwa mbasha kuyatsinda.”

AFITE INTEGO YO KUBA UMWE MU BASIFUZI BEZA MURI AFURIKA

Atangaza ko muri kariyeri ye yo gusifura, yazaba mu basifuzi bakomeye ku rwego rw’Afurika.

Ati “Muri rusange muri kariyeri yange nifuza nange kuba mu basifuzi beza b’Afurika kandi birashoboka, uko umuntu amara igihe ni uko ubona ubunararibonye, ubona n’amarushanwa menshi bigenda biza navuga ko ndi mu nzira yabyo kuko amarushanwa menshi maze gusifura uko iminsi igenda iza agenda azamuka kandi n’urwego rutandukanye narwo rugenda rwisumburaho ndetse n’abo umuntu agenda ahura nabo.”

SHEMA MABOKO ARI MU BASIFUZI AFATIRAHO IKITEGEREREZO

Ruhamiriza avuga ko hari abasifuzi areberaho muri uyu mwuga, aba barimo Shema Maboko Didier, umusifuzi mpuzamahanga wo ku rwego rwa FIBA, uherutse guhabwa inshingano zo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo “MINISPOR”.

Ati “Hari abasifuzi benshi bakomeye twagiye duhura bagutera imbaraga, ariko mpereye na hano hari mugenzi wange, Shema Maboko Didier nanatangira ni we wamfashije urumva ko nari umwana kandi we abimenyereye yari n’umusifuzi mpuzamahanga icyo gihe, yaramfashije cyane ku buryo yamberaga nk’ikitegererezo.”

Shema Maboko Didier, umwe mu basifuzi Ruhamiriza afatiraho ikitegererezo, kuri ubu ni Umunyamabanga Uhoraho muri MINISPOR

Yungamo ati “Undi muntu navuga ni umusifuzi wo muri RDC, Banza Kalume Tonton, ni umusifuzi iyo ubonye uburyo abayeho, ni umusifuzi mukuru ariko ntabwo wamenya ko ari mukuru w’umu siporutifu mwiza kandi, ni umusifuzi ukomeye umwe mu basifuzi ba mbere muri Afurika b’ikitwegererezo igihe cyose twagiye dukorana navuga ko ubumenyi namukuyeho bwinshi ndabumukesha kuri uru rwego nange ngezeho abo basifuzi bombi ni ikitegererezo kuri gewe.”

HARI BYINSHI AMAZE KUGERAHO ABIKESHA GUSIFURA

Agira ati “Mu gihe gito maze hari ibyo nagezeho, wenda ntabwo ari ibintu byinshi, ariko kuba uvuga uti ubasha kuba wakishyura ishuri, kuko hari nk’umwana nishyurira ishuri, ikindi mu buryo bufatika hari uburyo umuntu aba agenda yiyubaka ukagenda hariya ukagura ikibanza ukaba ugishyize aho mu buzima busanzwe nyine ukumva ko ubayeho neza kuruta uko narimbayeho mbere, hari ibyo uba ba ubona hari ibigenda biza n’imishinga umuntu abateganya wenda ubona itararangira neza ariko navuga ko mu buryo bufatika nabwo bigenda bizamuka.”

YEMEZA KO GUSIFURA HARI URWEGO WAGERAHO BIKAGUTUNGA

Ati “Yego, navuga ngo ntabwo ari ibintu byoroshye ariko hari urwego umuntu yageraho bikaba byagutunga ariko ntabwo navuga ko ugitanguira wagutunga.”

HARI UMUKINO YASIFUYE UTAJYA UMUVA MU MU MUTWE

Mu magambo ye agira ati “Hari umukino ntajya nibagirwa nasifuye mu mwaka wa 2015, yari umukino wa nyuma wa ‘Genocide Memorial Tournament’, aho ikipe ya Patriots BBC yarimo gukina n’ikipe yari yaturutse muri RDC, icyo gihe byari bigoye kuko twasifuraga turi babiri yari umukino ukomeye cyane mu by’ukuri byaragaranye cyane kuyisifura kuva itangiye kugera irangiye umukino amakipe yombi yagiye yegeranye, urinda urangira amakipe yegeranye, ni umukino igihe cyose iyo ntekereje ni wo wa mbere uhita umbangukira kuvuga ngo ni wo mukino utajya umva mu mutwe, Patriots yaratsinze ku manota 64-62.”

AGIRA ICYO AVUGA KU RWEGO RW’ABASIFUZI B’IMBERE MU GIHUGU

Ati “Urwego rw’abasifuzi imbere mu gihugu, nkeka ko atari urwego rwiza cyane abantu baba bifuza ariko nta nubwo ari uwego rubi nkurikije uko gewe natangiye mbere twagiraga ikibazo cy’uko abantu babaga ari bakeya twari dufite umubare muto w’abasifizi ku buryo ni yo wavuga ngo bari babi byanze bikunze bagombaga kubisifura, icyo nakishimira twagiye tugeraho ubu ngubu dufite abasifuzi benshi bakiri bato kandi banize abenshi baza bavuye ku mashuri baba banabyiga ku buryo abo basifuzi dufite ubu ngubu harimo nk’abagenda bazamura urwego.”

ASABA KO ABA BASIFUZI B’IMBERE MU GIHUGU BARUSHAHO KWITABWAHO

Ati “Icyo nsaba ni ukubakurikirana bihagije, bakabafasha kubona amahugurwa ahagije ku buryo bagenda bongera ubumenyi, ubwo dufite umubare ugahije ni uko amakipe nayo urwego rwayo rugenda ruzamuka n’abasifuzi kenshi io babonye amahugurwa niko barushaho kuzamura umumenyi n’imikino igashobora kuyoborwa neza.”

MENYA AMWE MU MARUSHANWA YABASHIJE GUSIFURA

RUHAMIRIZA Jean Sauveur, yahawe lisanse nk’umusifuzi mpuzamahanga wa FIBA nimero 506739 mu mwaka wa 2017. Ni umunyamuryango w’ishyirahamwe ry’abasifuzi b’umukino wa Basketball mu Rwanda (ARAB) kuva mu 2008. Yatangiye gusifura muri shampiyona y’igihugu kuva mu 2011.

AMARUSHANWA MPUZAMAHANGA YASIFUYE ATARI KU RWEGO RWA FIBA

• EAC Military Games - Zanzibar (Kanama 2014)
• EAC Military Games - Kampala (Kanama 2015)
• EAC Military Games -Kigali (Kanama 2016)
• FEASSA Games-Eldoret, Kenya (Kanama 2017)
• ANOCA Zone 5 3X3- Huye, Rwanda (Mata 2019)
• EAC Military Games -Nairobi (Kanama 2019)

AMARUSHANWA MPUZAMAHANGA YASIFUYE YO KU RWEGO RWA FIBA

• FIBA Zone V Clubs Championship-Kampala (Ukwakira 2017)
• FIBA Zone IV Clubs Championship-Kinshasa (Ugushyingo 2017)
• FIBA Zone V U18 (Men & Women)-Dar es Salaam (Kamena 2018)
• FIBA Afrobasket U18 Men- Bamako, Mali (Kanama 2018)
• FIBA Zone V Clubs Championship-Dar es Salaam (Ukwakira 2018)
• FIBA Zone IV Clubs Championship-Kinshasa (Ugushyingo 2019)
• FIBA Zone 5 U16 (Men & Women)-Kigali (Kamena 2019)
• FIBA Zone 5 Afro Qualifiers Men & Women-Kampala (Kamena 2019)
• FIBA Afrobasket U16 Women-Kigali (Nyakanga 2019)
• ROAD to Basketball Africa League (Group C)-Libreville (Ukwakira 2019)
• ROAD to Basketball Africa League (Group F)-Antananarivo (Ukwakira 2019)
• FIBA Women’s Pre-Qualifiers Olympics Games-Maputo (Ugushyingo 2019)
• ROAD to Basketball Africa League Elite 16-Yaounde, Cameroun (Ugushyingo 2019)

Ruhamiriza ubwo yarimo gusifura mu irushanwa rya 2019 FBA Women’s Pre-Olympics Qualifiers

Ruhamiriza ubwo yarimo gusifura irushanwa rya ’2019 FIBA Afrobasket U16 Women’

Ruhamiriza ubwo yarimo asifura umwe mu mikino y’irushanwa rya ’2018 AFROBASKET U18 MEN’

Ruhamiriza yarimo gusifura ’irushanwa rya 2019 FIBA Afrobasket U16 Women’

Ruhamiriza yarimo gusifura ’irushanwa rya ’2019 FIBA Women’s Pre-Olympics Qualifiers’

Ruhamiriza (wa kabiri iburyo) wari mu basifura irushanwa rya ’2019 FIBA ZONE 5 Afro Qualifiers’

Ruhamiriza (ubanza iburyo) yari mu basifura irushanwa rya ’2019 FIBA ZONE 5 Afro Qualifiers’

Ruhamiriza (ubanza ibumoso) ubwo yari mu basifura irushanwa rya ’2019 ROAD to BAL Grp C’

Ruhamiriza (ubanza ibumoso) wari mu basifura irushanwa rya ’2019 ROAD to BAL Gp F’

Ruhamiriza (ubanza iburyo) ari kumwe na Shema Maboko Didier

Ruhamiriza (ubanza iburyo) ubwo yari mu basifura irushanwa rya ’2019 FIBA Women’s Pre-Olympics Qualifiers’

Ruhamiriza (ubanza iburyo) ubwo yari mu basifura irushanwa rya ’2019 FIBA ZONE 5 Afro Qualifiers’

Shema Maboko Didier, umwe mu basifuzi mpuzamahanga Ruhamiriza ashimira ko yamufashije ubwo yari akinjira mu mwuga wo gusifura

Ruhamiriza (kabiri uhereye iburyo) ubwo yari mubasifura irushanwa rya ’2017 FIBA ZONE 5 Clubs Championship’

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    komeza uterimbere

    - 27/11/2019 - 00:27
Tanga Igitekerezo