Bashunga Abouba yasezeye kuri Rayon Sports

Umunyezamu wa Rayon Sports Bashunga Abouba yamaze gusezera kuri iyi kipe, ayisaba ko yamureka akajya gushakishiriza ahandi. Yashimiye ubuyobozi n’abafana ibihe byiza bagiranye , anayifuriza amahirwe masa mu marushanwa ari imbere.

Muri Nyakanga 2018 nibwo Bashunga Abouba yari yagarutse muri Rayon Sports avuye muri Bandali yo muri Kenya. Yari aje gufasha Rayon Sports mu marushanwa ya Total CAF Confederation Cup nyuma y’uko uwari umunyezamu mukuru, Ndayishimiye Eric bita Bakame ahagarikiwe n’ubuyobozi.

Icyo gihe ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahisemo kuba buzanye Bashunga Abouba wari unafite ibyangombwa byo gukina iyo mikino kugira ngo haboneke umunyezamu wari gufatanya na Kassim Ndayisenga mu mukino Rayon Sports yari guhuramo na USM Alger tariki 18 Nyakanga 2018 i Nyamirambo. Nyuma yakomeje kurinda iyo mikino kugeza Rayon Sports igeze muri 1/4 ikurwamo na Enyimba yo muri Nigeria ku kinyuranyo cy’ibitego 5-1 byose byabonetse mu mukino wo kwishyura muri Nigeria kuko i Kigali amakipe yombi yari yanganyije 0-0.

Kuva icyo gihe kugeza n’ubu, Bashunga Abouba yari akiri umunyezamu wa Rayon Sports ndetse n’umwe mu bayifashije kwegukana igikombe cya Shampiyona cy’uyu mwaka.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com , Bashunga yatangaje ko ashimira Rayon Sports ibyo yamugejejeho byose kandi bakaba bamubereye ababyeyi bakumvikana, bakamureka akagenda n’ubwo yari asigaje umwaka umwe.

Ati " Ndashimira cyane Perezida Muvunyi na komite ye kuko nibo bangaruye muri Rayon Sports. Kuva ngarutse hari byinshi twagezeho kandi tubasha no gukora amateka yo kugera muri 1/4 cya Confederation Cup. Ni amateka mpora nzirikana. Ndashimira kandi n’abafana ba Rayon Sports kuba baratubaye inyuma muri iki gihe cyose nabasaba gukomeza kuba hafi ikipe."

Yunzemo ati " Nari nsigaje umwaka umwe ariko namaze kumvikana na Rayon Sports, barandeka , banyemerera ko nagenda. Ndabashimira cyane kuko ni ikipe yamfashe nk’umwana mu rugo kandi mpora mbizirikana, nanayifuriza amahirwe masa mu marushanwa ari imbere."

Bashunga yageze muri Rayon Sports muri 2015. Yayigezemo avuye muri Gicumbi FC.Yazamukiye mu ishuri ryigisha abana ry’i Nyanza, nyuma ajya mu rya APR FC (APR Football Academy). Mbere yo kugaruka muri Rayon Sports yari yasinye imyaka 2 muri Bandari FC. Muri Rayon Sports yari yasinyemo imyaka 2. Yari asigaje umwaka umwe ayikinira.

Abouba asezeye kuri Rayon Sports nyuma y’umunsi umwe Manzi Thierry na Sefu barekuwe na Rayon Sports ngo bajye mu makipe bashaka nyuma y’uko banze kongera amasezerano mashya muri iyi kipe yamaze kwegukana igikombe cya Shampiyona.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(12)
  • Kwizera Theoneste

    Bashunga Abouba azagire amahirwe masa

    - 18/06/2019 - 08:49
  • GATO

    UYU MUSORE RWOSE YABAYE INTWARI AZAGIRE ISHYA N’IHIRWE AHO AJYIYE

    - 18/06/2019 - 09:26
  • minani venuste

    Amahirwe masa kuri abouba turamukunda twebwe abarayons

    - 18/06/2019 - 09:58
  • fabien

    Bashunga uzagire ishya n’ihirwe aho ugiye hose waradufashije murugendo rutoroshye wakoze uko ushoboye kose ngo equipe itere imbere.warakoze ugire gutera imbere

    - 18/06/2019 - 09:58
  • minani venuste

    Amahirwe masa kuri Abouba turamukunda cyane abaeayons

    - 18/06/2019 - 10:02
  • GASASIRA

    Rwose Bashunga yatubereye intwari aho rwari rukomeye nibamureke agende ashakishe ahandi dore ko atari akibona n’umwanya wo gukina.Mwifurije amahirwe masa .

    - 18/06/2019 - 11:18
  • ######

    Conglatilation Abbouba

    - 18/06/2019 - 18:53
  • ######

    Conglatilation Abbouba

    - 18/06/2019 - 18:53
  • hagenima sylvestre

    twaragukundaga kuko waduhaye ibyo warufte

    - 19/06/2019 - 08:27
  • LUKMAN

    Warakoze cyane

    - 19/06/2019 - 10:44
  • Sembagare john

    sha igendere rwose ,nahandi lirarema,ubuzima bwawe ntabwo buli muli Gikundiro.ulibuka ijoro bakuraje twayitsinze sha ntuzabyibagirwe

    - 19/06/2019 - 17:54
  • Emmanuel dushimimana

    Nifuza kubasobanuza Bashunga Abouba yasimbuwe nande???

    - 21/06/2019 - 19:41
Tanga Igitekerezo