Bakina bya gishuti, Rayon Sports yatsinze AS Muhanga (AMAFOTO)
Rayon Sports yatsinze AS Muhanga 3-1 mu mukino wa gishuti wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022.
AS Muhanga niyo yakiriye uyu mukino kuri Stade ya Muhanga.
Rayon Sports yatsindiwe na Pierrot Kwizera kuri coup franc mu gice cya mbere.
Mu gice cya kabiri cy’umukino abatoza bombi bakoze impinduka bahindura amakipe yari yabanjemo.
Mael Dindjeke winjiye mu gice cya kabiri yatsinze icya kabiri ku mutwe.Muhire Kevin na we winjiye mu gice cya kabiri yatsinze icya gatatu cya Rayon Sports.
AS Muhanga yatsindiwe na Moses Thanks God umukino ujya kurangira.
Abatoza ba AS Muhanga
Bikorimana Gérard asigaye Ari team Manager wa AS Muhanga
Bishimira Igitego cya Pierrot watsinze Igitego cye cya mbere kuva agarutse muri Rayon Sports
Onana yaje gushyigikira bagenzi be
TANGA IGITEKEREZO