Imikino

Bakina bya gishuti, Rayon Sports yanganyije na Police FC (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Police FC 1-1 mu mukino wa gishuti , uba uwa mbere wari utojwe n’abatoza bayo bashya ndetse ugaragaramo abakinnyi bayo bashya ariko batarimo Pierrot.

Wari umukino wa gishuti wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo, wateguwe mu rwego rwo gufasha amakipe yombi kwitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2021-22 izatangira tariki ya 12 Gashyantare 2022.

Wari umukino wa mbere w’umutoza Jorge Paixão uheruka guhabwa inshingano zo gutoza Rayon Sports , wagombaga kumufasha kureba ikipe ye neza.

Mu bakinnyi bashya Rayon Sports yaguze, Bukuru Christophe na Musa Esenu nibo umutoza yari yagiriye icyizere cyo kubanza mu kibuga.

Hakiri kare ku munota 6, rutahizamu w’umugande, Musa Esenu yafunguye amazamu ku ruhande Rayon Sports.

Binyuze mu bakinnyi barimo Kevin Muhire na Manace Mutatu bagerageje kurema uburyo bwinshi bw’ibitego ariko kuyabyaza umusaruro biragorana.

Police FC yagerageje kwishyura iki gitego ariko amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-0.

Mu gice cya kabiri Rayon Sports yashyizemo indi kipe irimo Ishimwe Kevin na rutahizamu w’umunya-Cameroun, Mael Dinjeke baheruka gusinyira iyi kipe.

Police FC nayo yagiye ikora impinduka zimwe na zimwe, Zidane, Abouba Sibomana (uheruka gusinyira iyi kipe), Ndayishimiye Eric Bakame na Iyabivuze Ose binjiyemo havamo Omar Moussa, Papy, Danny Usengimana na Rwabugiri Umar.

Police FC yakinnye ishaka kwishyura igitego na Rayon Sports ishaka icya kabiri, Prince winjiye asimbura Mico wagize ikibazo cy’imvune, ku munota wa 74 yateye ishoti rikomeye ariko Bakame arikuramo.

Ku munota wa 83, Police FC yishyuye iki gitego gitsinzwe na Ose ku mupira yari ahawe na Jean Paul winjiye mu kibuga asimbura Dominique.

Ku munota wa 88, Ishimwe Kevin yahaye umupira mwiza Dinjeke Mael ariko ateye mu izamu unyura hanze yaryo gato. Umukino warangiye ari 1-1.

Ku wa kabiri tariki 8 Gashyantare 2022, bteganyijwe ko Rayon Sports izakina undi mukino wa gishuti izakiramo Nyanza FC.

Musa Esenu yatsinze igitego cye cya mbere muri Rayon Sports

Abagize Gikundiro Forever bari baje kwihera ijisho umukino w’umutoza mushya ndetse n’abakinnyi bashya

Abafana bari bacyereye uyu mukino

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yawurebye

Ishimwe Kevin yinjiye mu gice cya kabiri

Ubwo umupira wari irenze, umutoza yagaragaje ko yigeze kuwuconga

Andi Mafoto menshi ni mu nkuru yacu itaha

PHOTO : RENZAHO Christophe

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)